Hashimwe uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry’urubyiruko mu myaka 10 ishize -

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe n’abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 uwo muryango umaze ukorera mu Rwanda hanatangizwa ku mugaragaro imishinga mishya igamije iterambere ry’urubyiruko.

Ibi birori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga binitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi baturutse mu bihugu binyuranye uyu muryango ukoreramo.

Mu bitabirye barimo uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw’Isi Madamu Janet Longmore, uwari uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois Quenneville Dumont, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, Umuyobozi mukuru wa DOT Rwanda, Uwamutara Violette.

Harimo kandi Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umunyamabaga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabunga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Bamwe mu rubyiruko bakorana umunsi ku wundi n’uyu muryango, bemeza ko bagiye bagera kuri byinshi bakesha kuba barabonye amahirwe yo kunyura muri gahunda zitandukanye za DOT Rwanda bagahabwa ubumenyi n’ubundi bufasha byabafashije mu kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

Uwitwa Papi Sibomana ufite ubumuga bwo kutabona uri kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza mu Bwongereza, yavuze ko yishimira cyane kubona abafite ubumuga bahabwa agaciro muri porogaramu za DOT Rwanda.

Yagize ati “Binyuze mu bufasha nahawe natangiye kwikorera ndatinyuka. Nshimira cyane ubufasha DOT Rwanda iduha buri munsi. Nk’abafite ubumuga tubona ko twasaga nk’aho twirengagizwa ariko byagaragaye ko uyu muryango utatwirengagije. Ndabwira urubyiruko rwose kugira intumbero bakarushaho gutekereza cyane batitataye kuko bameze.”

Umuyobozi Mukuru wa DOT Rwanda, Violette Uwamutara, yashimangiye ko mu myaka 10 bamaze bakorana n’urubyiruko mu buryo butandukanye, byatanze amahirwe yo guhindura imiryango yabo n’imibereho.

Yagaragaje ko iyo urubyiruko ruhawe umwanya, biba isoko yo kurandura burundu ibibazo byugarije umuryango mugari.

Ati “Icyo nize muri iyi myaka icumi ni uko iyo urubyiruko rushyizwe hamwe kandi rugafashwa mu gusesengura ibibazo biri muri sosiyete, biba inzira nziza yo guharanira impinduka no gushaka ibisubizo birambye.”

Minisitiri Rosemary Mbabazi yashimye umusanzu w’umuryango DOT Rwanda , ashimangira ko bazakomeza gufatanya nawo muri gahunda z’iterambere.

Ati “Mu myaka isaga 10 mumaze mwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’urubyiruko rwacu, ndetse navuga ko mwabaye ikiraro gihuza urubyiruko n’amahirwe atandukanye yasaga n’aho atagaragara. Twifuza ko mwazakomeza umuhate wanyu kandi ndatekereza ko tuzakomeza kubaba hafi no gukorana mu bikorwa bitandukanye.”

Yibukije urubyiruko rwanyuze mu gahunga za DOT Rwanda, gukomeza ayo mahirwe rufite anarusaba kuyabyaza umusaruro no gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiyemo mu rwego rwo kuzamurana.

Uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga DOT Janet Longmore, yagarutse ku nzira y’inzitane DOT Rwanda yanyuzemo, ashimira cyane ubufatanye n’ubudakemwa abakozi barimo umuyobozi mukuru ku rwego rw’Igihugu bagaragaje ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Nyuma yo gushimira abafatanyabikorwa barimo na Minisiteri y’urubyiruko na Minisiteri y’ikoranabuhanga, Janet Longmore yahise atangiza ku mugaragaro indi mishinga ibiri yitezweho guhindura ubukungu bw’u rubyiruko binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga.

Muri iyo mishinga harimo uwiswe “Daring to shift” witezweho guhindura ubuzima bw’abasaga 7,650, barimo 70% b’urubyiruko rw’igitsina gore, bazahabwa ubumenyi mu bijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa byabo by’ubucuruzi, mu guhanga udushya tuzana impinduka nziza muri sosiyete ndetse no kuba bandebereho muri sosiyete.

Uyu mushinga DOT igiye gushyira mu bikorwa ku bufatanye na Leta ya Canada binyuze muri gahunda ya Global Affairs Canada.

Undi mushinga ni “Digital Skills for Business”, ugamije kongerera ba rwiyemezamirimo b’igitsina gore ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse no kubafasha gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kongera umusaruro mu bikorwa byabo by’ubucurizi.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’isi binyuze mu mushinga “Digital Development Partnership”.

Uwari ahagarariye Ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois QuenneVille Dumont, yashimye cyane ibikorwa bya DOT Rwanda mu myaka 10 ishize mu guteza imbere urubyiruko.

Yashimangiye ko nka Canada bamaze kubona ko umugore agihura n’imbogamizi zihariye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ari nayo mpamvu iki Gihugu kiri gukorana na DOT kugira ngo ibyo bibazo birandurwe burundu.

DOT Rwanda imaze imyaka 10 ikorana n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu mu iterambere. Kugeza ubu DOT imaze gukorana n’ urubyiruko rwagiye rurangiza kaminuza rugera kuri 821.

Uru rubyiruko rwahuguwe na DOT Rwanda mu bijyanye no kuba abafashamyumvire ndetse no kugeza porogaramu za DOT zijyanye n’ikorabuhanga, kwihangira imirimo, guhanga udushya tuzana impinduka nziza aho batuye cyangwa bakorera, n’imibereho myiza irambye ku Banyarwanda batadukanye.

Uru rubyiruko rwagejeje izo gahunda ndetse rubasha guhindura imibereho y’abantu basaga 109,000 baturuka mu turere twose tw’Igihugu.

Minisitiri Mbabazi Rosemary yashimye uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry'urubyiruko
Francois QuenneVille Dumont uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda yemeye ko bazakomeza ubufatanye
Violette Uwamutara Umuyobozi wa DOT Rwanda
Janet Longmore, uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw’isi yavuze ko bagiye gutangiza indi mishinga izafasha mu iterambere ry'urubyiruko

Amafoto: DOT Rwanda




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)