Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside irimo iherutse kuboneka mu Bitaro bya Gitwe -

webrwanda
0

Igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo mu Karere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko imibiri yashinguwe mu cyubahiro irimo iyakuwe mu cyobo kiri mu Bitaro bya Gitwe n’indi yari isanzwe ishyinguye mu mva.

Ati “Uyu munsi twashyinguye imibiri 100, muri yo 20 twayikuye mu Bitaro bya Gitwe aho yari imaze igihe kuko amakuru yayo yari yarahishwe, hanyuma hari n’indi mibiri 68 twimuye mu mva yari ahitwa i Rubona mu Murenge wa Bweramana, ni imva twabonaga ko idahesha agaciro abayishyinguyemo.”

“Indi mibiri yose isigaye ni iyagiye iboneka mu matongo hirya no hino aho abantu birwanyeho bagashyingura munsi y’urugo.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro bizakomeza igihe cyose bazabona imibiri yahishwe cyangwa se aho bazabona idashyinguye mu buryo bwiza.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima.

Mugabo Seleman ati “Mu by’ukuri iyo ushyinguye uwawe uba wishimye, igihe cyose utarabona uwawe kenshi unatekereza ko atapfuye, ugatekereza ko wenda hari igihe uzajya mu isoko cyangwa utembera mugahura, ariko iyo ushoboye kubona umubiri we ukawushyingura, birumvikana ntuba ubuze agahinda ko kuba warabuze uwawe, ariko ku rundi ruhande uba wishimye byibura uvuga uti ‘uwanjye nzi aho ari, nzi aho aruhukiye, igihe cyose byaba ngombwa namusura’.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, yavuze ko kuba kugeza ubu hakiboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino aho yajugunywe, bigaragaza ko hari abantu bakinangiye imitima.

Ati “Ibyo tubibonamo ko hari bamwe bakinangira; ni ukuvuga ngo Abatutsi bicwa ababicaga ntibifuzaga ko bazamenyekana, ndetse bifuzaga ko babamaraho kugira ngo hatazagira ubashinja. Kuba rero hashize imyaka 27 tukibona imibiri ni bwa buryo bwo guhisha amakuru.”

Yakomeje asaba ababa bazi amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko babohoka bakayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

Imibiri yashyinguwe kuri iki Cyumweru harimo iherutse gukurwa mu bitaro bya Gitwe
Abantu batandukanye bifatanyije n'abatuye Ruhango kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel n'umufasha we bifatanyije n'Akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rw'akarere
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel n'umufasha we baje kwifatanya n'abatuye akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mugabo Seleman yatanze ubuhamya avuga ko kuba bashyinguye ababo bibaruhuye umutima
Umuhanzi Bonhomme yifashishije indirimbo ze mu guhumuriza abarokotse Jenoside
Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)