Huye: Abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basabwe guhagarika gutoneka abayirokotse -

webrwanda
0

Iya 12 n’iya 13 Mata 1994, ni amatariki abatuye mu yahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro [ubu ni mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye], bemeza ko atazibagirana kuko habereye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri ako gace.

Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigoma, habaye n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka, irimo umutwe wa Sebagabo (Se wabo wa Nyamucahakomeye Eliel) kuko bari barashyinguye igihimba umutwe bakabanza kuwubura ukaboneka nyuma.

Nyamucahakomeye warokokeye muri uwo murenge, ababazwa no kuba kugeza ubu hari abadashaka kugaragaza ukuri ku hakiri imibiri kuko nibura ngo iyo umuntu ashyinguye uwe bimuruhura.

Yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ukutugaragariza aho imibiri y’abacu iri kuko iracyahari, cyane cyane mu yari Kinyamakara rwose abantu barahari benshi.”

Yakomeje avuga ko kuba bashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wabo baruhutse ku mutima n’ubwo bamushyinguye kabiri.

Ati “Nk’umuryango twaruhutse ku mitima, kuba twamubonye kandi twari twamubonye igihimba gusa, ikindi gice cyari kitubabaje cyane. Yabonetse rero, kuba twamushyinguye turumva twaruhutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Ntabwo kuri iyi nshuro ya 27 twagakwiye kuba dushyingura ariko ni ibibazo bishingiye ku mateka, ariko ni umwanya wo gutanga ubutumwa kugira ngo abafite amakuru bayatange kugira ngo abarokotse babashe kuruhuka, kubohoka bashyingura ababo ariko tubashe no kumenya amakuru kugira ngo imibiri yose ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.”

Muri Mata 1994 Abatutsi bagera ku bihumbi bitatu b’iyari komini Kinyamakara n’abari bavuye ku Gikongoro mu mujyi n’ahandi n’umusozi wose wa Mbogo muri rusange biciwe ku mashuri ya Mbogo, mu yahoze ari Komini Kinyamakara. Imibiri yabo yabonetse iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma.

Abarokotse Jenoside bagaragaje ko iyo bashyinguye ababo mu cyubahiro bibafasha kuruhuka ku mutima
Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigoma, habaye n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)