Huye: Abafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bahemukiye -

webrwanda
0

Abagororwa bari gufashwa gusaba imbabazi ni abakomoka mu mirenge igera ku munani muri 14 igize Akarere ka Huye, irimo uwa Mbazi na Simbi bafungiye muri Gereza ya Huye.

Kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abagororwa bakiri muri gereza banditse amabaruwa akubiyemo ubutumwa busaba imbabazi bayanyuza ku buyobozi bwa gereza, agezwa imbere y’imiryango y’abo biciye n’umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) usanzwe ikora ibikorwa byimakaza ubumuntu mu bantu, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ayo mabaruwa yasomewe mu ruhame n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ziba zihari, imiryango yiciwe abayo ibyumva igatanga imbabazi cyangwa ntizitange.

Abarangije ibihano bo bahujwe n’abo bahemukiye babasabira imbabazi mu ruhame.

Kuri iyi nshuro igikorwa cyahereye mu Murenge wa Mbazi aho hasomwe amabaruwa ane y’abagifunzwe banditse basaba imbabazi abo biciye. Amabaruwa yose amaze kwandikwa ni 93, akaba yarandikiwe abantu 131 bahemukiwe.

Naho umwe mu bafunguwe wo mu Murenge wa Mbazi ni we wamaze gusabira imbabazi mu ruhame, ariko igikorwa kizakomereza mu yindi mirenge.

Twagirumukiza Alexandre wasabye imbabazi akazihabwa, yavuze ko yashimishijwe na zo.

Ati “Kuba nasabye imbabazi nkazihabwa ndumva umutima wanjye ubohotse. N’ubwo njyewe nafunguwe najyaga numva mfite impungenge ariko ubu zirashize.”

Umusaza Paul Karemera wiciwe abe, yatanze imbabazi avuga ko impande zombi zigiye kubana nta rwikekwe.

Ati “Ndumva meze neza rwose, kuko ntanze imbabazi ku wazinsabye. Tugiye kubana neza nta rwikekwe, nta gukeka ko agaruka kunyica. Tugiye kujya dushyingirana dutahane ubukwe, n’ibindi.”

Umukozi ushinzwe isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge muri AMI, Mukayitasire Mediatrice, yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagororwa cyabanjirijwe no kubigisha kuvuga ukuri, kwicuza, nk’inzira yabafasha komora ibikomere by’umutima no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwarwanda.

Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, Niyibizi Boniface, yavuze ko abahawe imbabazi n’abazitanze bose bakwiye kudatatira igihango bagiranye.

Ati “Iyi ni intambwe nziza ari nayo mpamvu tubasaba ngo igiti bateye uyu munsi bazahore bakibagarira bagifumbira kandi bagikorera kugira ngo gikure neza. Turabasaba ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge bateye uyu munsi itazasubira inyuma.”

Ibikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge AMI imaze imyaka igera ku icyenda ibikora ndetse ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze bukavuga ko byagiye bitanga umusaruro mu mibanire y’abaturage.

Twagirumukiza Alexandre yasabye imbabazi avuga ko n'ubwo yarangije ibihano akeneye kubana neza n'abo yahemukiye muri Jenoside
Bamwe mu biciwe basomerwa amabaruwa y'imbabazi y'ababahemukiye bagifunzwe
Twagirumukiza Alexandre aramukanya na Mukangenzi Melanie wamuhaye imbabazi nyuma y'uko azimusabiye mu ruhame
Nyuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga, abakoze Jenoside n'abayikorewe bafashe ifoto y'urwibutso

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)