Abaganiriye na RBA bavuze ko abagore bo muri iyo mirenge bari bahindutse ku buryo bari bafite umutima w'ubunyamaswa kuko iyo batijandika mu bwicanyi Jenoside itari bugire ubukana muri ako gace.
Umwe ati 'Birirwaga bavugiriza induru abavuye mu Bisi baje gushaka uko birwanaho, bavuga ngo nguwo nguwo! Kandi induru y'umugore yari impuruza, ntawe bahaga induru ngo abeho.'
Undi ati ' Ugasanga abana b'abakobwa biyubahaga bagiye kuvuza induru, kuvumbura bagenzi babo aho bihishe, ababyeyi nabo bahinduka nk'inyamaswa. Wagiraga ngo abantu bose bari bahindutse ibikoko. '
Aba baturage bavuze ko byageze igihe muri aka gace kuri za bariyeri bakahashyira abana b'abakobwa, basaza babo bakajya kwica.
Umwe ati ' Iyo urebye ibintu byabaye icyo gihe, byari indengakamere.'
Hari undi wagize ati ' Aho batorejwe ni mu miryango yabo ariko hagera igihe bajya ahabona,bajya mu nama, kuri za bariyeri , no kwica ,bishe bagenzi babo no kubandarika.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko abagore nk'abantu basanzwe bazwiho impuhwe, bibabaje cyane ko muri aka gace no mu cyahoze ari Butare , bagize uruhare mu kwica abatutsi.
Yavuze ko kuri ubu igishyizwe imbere ari ukubanisha abanyarwanda mu mahoro kandi hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati 'Igihari ni uko dushishikariza abatuye muri aka Karere kubana mu mahoro, kubana mu bumwe n'ubwiyunge, buri cyiciro cyose umuntu arimo abagore, abagabo,urubyiruko, buri wese akagira uruhare mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza guhangana n'abayipfobya ariko twese tugira uruhare mu kubana neza nk'Abanyarwanda'.
Ku rwibutso ruri kuri Paruwasi ya Nyumba haruhukiye Abatutsi bagera ku 58.999 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.