Ibaruwa ifunguye abarokotse Jenoside baba mu Bufaransa bandikiye Macron bamwingingira gusaba imbabazi abacitse ku icumu -

webrwanda
0

Babisabye nyuma ya raporo ya Komisiyo Duclert, ishimangira ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa’ mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi baruwa imenyesha Perezida Marcon ko “Igihe kigeze ngo mutinyuke mugire icyo mubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Basobanuye ko bumva ari ngombwa ko Leta y’u Bufaransa isaba imbabazi, bati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, twemera ko Repubulika y’u Bufaransa ikwiye gusaba imbabazi abayirokotse n’imiryango yabo yagizweho ingaruka nayo. Mu mwaka wa 1994, twarahizwe, turafatwa, twicwa bunyamaswa tuzira ko turi Abatutsi, kandi twaravutse gutyo”.

Bongeyeho ko “Muri ibyo bihe, twari dufite ubwoba buvanze no kwigunga, twumva ko umwanya uwo ari wo wose batwica. Kubera ko nta handi twari buhungire, kandi tukaba twarumvaga ko turi abantu nk’abandi, hari ubwo twabaga dufite icyizere cy’uko hari abandi bantu bazima bazaza kudutabara”.

“Gusa hari bamwe muri twe babonye kare ko icyo cyizere cyaraje amasinde ubwo babonaga bamwe mu bagombaga kubarinda babasiga mu maboko y’ababisha. Aba tuvuga ni bamwe mu bari abasirikare ba MINUAR. Ubuzima bw’imbwa zabo na bene wabo bwari bufite agaciro kurusha ubw’Abatutsi bari bategerejwe n’abagome ngo babicishe imihoro, ibisongo, amacumu n’ibindi”.

Ingabo z’u Bufaransa zaje muri Opération Turquoise muri Kamena 1994 nazo ntacyo zakoze ngo zitabare abicwaga, ahubwo zagize uruhare mu guhungisha abayobozi benyegeje Jenoside.

Bakomeje bagira bati “Uko iminsi yashiraga ni ko benshi muri twe bicwaga n’abagome, abandi bakicwa n’inzara, umwuma, uburwayi…muri make twarateranywe. Mu gihe abandi badutaye, abasirikare ba FPR nibo badutabaye badukiza Jenoside yari igamije kuturimbura. Hari bamwe muri twe twibwiraga ko ibitubaho amahanga atabizi, ariko twaje kumenya kandi dutangazwa n’uko yabimenye ariko aranuma!”

Raporo Duclert yashyikirijwe Perezida Macron tariki 26 Werurwe 2021, igaragaza ko u Bufaransa guhera mu 1990 bwari buzi umugambi wa Leta ya Habyarimana wo kurimbura abatutsi ariko bukinumira, ahubwo bukarushaho gufasha iyo Leta.

Abarokotse Jenoside bagize bati “Twaje kumenya ko u Bufaransa buri ku isonga mu bamenye ibyatubayeho ariko buhitamo gukorana n’abatwicaga. Bwafashije abatwishe bari muri Guverinoma ya Juvénal Habyarimana ndetse umugambi wo kutwica watangiye tukiri abana, twiga amashuri abanza ubwo baduhagurutsaga ngo turi Abatutsi”.

Bongeyeho ko “U Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand, bwahisemo gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwari bufite umugambi wo kuturimbura, bubikora bwirengagije umuburo bwahawe n’abadipolomate na ba maneko babwo, barimo abakoreraga DGSE [Urwego rw’iperereza ryo hanze] n’indi miryango itegamiye kuri Leta”.

Bifashishije ubuhamya bwatanzwe na Jean Carbonare wari umaze igihe gito avuye mu Rwanda, akaburira u Bufaransa ku mabi yarimo gutegurwa mu Rwanda ariko bukirengagizwa na Leta y’i Paris, imvugo zakoreshejwe muri raporo ya Duclert z’uko u Bufaransa ‘bwirengagije’ ibyari kubera mu Rwanda, zidahagije.

Abanditse iyi baruwa kandi bashimye icyemezo cyafashwe na Perezida Emmanuel Marcon wemeye ko tariki ya 7 Mata uba umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikubahirizwa mu Bufaransa.

Bati “Ni intambwe igaragaza ko u Bufaransa bwemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo dusaba kuri iyi nshuro u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, ni uko mwavuga Ijambo ryafasha mu gucecekesha abahora bapfobya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Muri iyi baruwa kandi, abayanditse basabye Perezida Marcon gushyiraho ahantu henshi, harimo n’inzu ndangamurage, hakajya hibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, mu rwego rwo gufasha abantu by’umwihariko Abafaransa kumenya ayo mateka.

Nyuma ya raporo Duclert igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo, abarokotse basabye guhabwa ubutabera.

Bagize bati “Nta mpamvu mwananirwa kugira uruhare mu gutuma tubona ubutabera kandi mwariboneye ibikubiye muri iriya raporo. Twifuza ko hari igihe Perezida w’u Bufaransa azasaba imbabazi abana bacu kubera uruhare iki gihugu cyagize mu kwica ababyeyi babo”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda basabye Perezida Marcon gusaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)