Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y'ibinyoma n'abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ni ikibazo gihangayikishije kuko gishobora gutuma umubare w'abagira ihungabana wiyongera, ndetse bikaba byanayobya urubyiruko rubarirwa ibyabaye rutiboneye.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko intambwe ya mbere ikwiye guterwa mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ari ukwitabira ibikorwa byo kwibuka.
Ati 'Icya mbere ni ukwitabira ibikorwa byo kwibuka. Muri iki gihe ni ibiganiro ahanini bitambuka kuko guhura imbonankubone bitoroshye kubera COVID-19, ariko icyo twashishikariza abantu ni ugukurikira ibyo biganiro bitambuka mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye. Bifasha abantu gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994], guhumurizanya no gushyigikirana.'
Yavuze ko muri uko gukurikirana ibyo biganiro nabwo hakwiye kwitabwa 'ku biganiro bizima kuko hari n'ibitangazamakuru bikwirakwiza urwango bikayobya abantu'. Ibyo byiganjemo ibikorera ku mbuga nkoranyambaga zirimo imiyoboro ya YouTube, n'ibikorera hanze y'igihugu birangajwe imbere n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ndayisaba yavuze ko hakwiye no kwitabwa ku 'kwirinda no kurinda abandi' muri ibi bihe, himwa amatwi ibitangazwa byuzuyemo ibinyoma n'urwango kandi 'n'abanyamakuru bakirinda kubitangaza' kuko bitokoza ababyiruka bikanangiza ababikwirakwiza cyane ko ari n'ibyaha bihanwa n'amategeko.
Yasabye abahura n'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kubima amatwi ntibabiteho umwanya kandi ntibaheranwe nabyo, ati 'N'iyo wabyumvisha amatwi ushobora kubyima umutima'.
Icya gatatu Ndayisaba asanga cyafasha mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihe byo kwibuka, ni 'ukudatiza umurindi ibikorwa by'abayigaragaza' nko kuba byahererekanywa cyangwa bigakwirakwizwa.
Yasobanuye ko Abanyarwanda banakwiye gushyigikirana no gufatana mu mugongo, by'umwihariko abarokotse Jenoside 'ni ngombwa ku baba hafi'.
Abarokotse Jenoside bakwiye gufashwa kugira ngo babashe kwiyubaka
Mu kiganiro n'umuganga w'imitekerereze n'imyitwarire bya muntu, Nsengiyumva Innocent, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside bakabasha kwiyubaka nabyo bizagira uruhare mu guhangana n'ingengabitekerezo yayo ikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.
Ati 'Ibyo bibaha imbaraga zo kudahungabanywa n'ibyo bumva bifitanye isano n'amateka yabayeho, ndetse bikabongerera imbaraga zo guhangana n'amagambo cyangwa ibikorwa bigayitse by'abashaka guhakana no gupfobya [Jenoside yakorewe Abatutsi]'
Uwo muganga yabwiye IGIHE ko n'ubuyobozi bukwiye kubigiramo uruhare rukomeye, 'bukaba hafi bukanashyigikira abarokotse Jenoside' ndetse bukanabarindira umutekano. Ibyo bizabongerera imbaraga ntibahungabanywe n'abafite iyo ngengabitekerezo.
Ku ruhande rw'abapfobya n'abahakana, Nsengiyumva yasobanuye ko 'bagomba kubwizwa ukuri ku byo bakoze' kuko ari bwo bazacika intege.
Ati 'Iyo babona abayobozi kugeza kuri Perezida wa Repubulika bashyigikiye politiki nziza kandi banasigasira umutekano w'Igihugu, bituma uwarokotse adahungabana bya hato na hato, bityo akaba yabasha guhangana na bya bitero by'abagoreka amateka.'
Yakomeje avuga ko kwita ku bagira ihungabana mu bihe nk'ibi nabyo bishobora gufasha guhangana n'ingengabitekerezo igaragara, kuko kumva ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kubagiraho ingaruka.
Mu bihe bitandukanye hagaragaye ko iyo iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igeze abafite ingengabitekerezo yayo bayigaragaza cyane, bagakora ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside ndetse bagakwirakwiza ubutumwa buhinyuza ukuri kuri yo.
Nko mu myaka yashize humvikanaga inkuru z'abarokotse baranduriwe imyaka,batemewe amatungo,baterewe amabuye ku nzu n'ibindi bikorwa by'urugomo biganisha kukubasubiza mu gahinda. Ni nako ababa hanze baba basiganwa n'iminota bakwirakwiza ubutumwa bupfobya ndetse bugakana Jenoside yakorewe Abatutsi, byose bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.
Mu butumwa bwe bwo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira ubwoba bwo guhangana n'abayihakana.
Yagize ati 'Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?'
Nubwo kwijandika muri ibyo bikorwa bihanwa n'amategeko, haracyakewe izindi mbaraga mu guhangana nabyo hirindwa ko byarangaza Abanyarwanda cyangwa bikabasubiza inyuma.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Kwibuka twiyubaka'.