Dr Kimonyo agaragaza ko ari ubwa mbere raporo y'urwego rwa Leta mu Bufaransa yemeje ko icyo gihugu cyagize uruhare mu gutera inkunga Leta yateguye ikanakora Jenoside, ibintu asanga ari intambwe iganisha aheza kandi ishobora gutuma n'ibindi bitari bizwi bimenyekana.
Kuwa 26 Werurwe nibwo inzobere mu mateka 13 zashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu myaka ibiri ishize ngo zicukumbure uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zamushyikirije raporo yazo ya paji hafi 1000.
Izo nzobere zari ziyobowe na Dr Vincent Duclert zanzuye ko hagati ya 1990 na 1994, u Bufaransa bwayoborwaga na François Marie Adrien Maurice Mitterrand bwafashije Leta ya Juvénal Habyarimana bukica amatwi ku makuru bwagendaga buhabwa n'inzego zirimo iz'ubutasi y'uko Leta ya Habyarimana iri kwibasira Abatutsi b'abasivile kandi ko hari umugambi wo kubarimbura.
Raporo ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ikavuga ko nta bufatanyacyaha u Bufaransa nk'igihugu bwagize muri iyo Jenoside.
Dr Kimonyo Jean Paul, inararibonye mu bijyanye na Politiki n'amateka y'u Rwanda akaba n'umwanditsi w'ibitabo, yabwiye IGIHE ko uburemere bw'iyo raporo buri mu myanzuro yayo.
Afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu bijyanye n'ubumenyi mu bya Politiki yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.
Ni umwanditsi w'ibitabo, aho amaze gushyira hanze ibitabo bibiri birimo icyo yise 'Rwanda, un génocide populaire ' n'icyitwa 'Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation'.
Yagize ati 'Urebye raporo uburemere bwayo buri mu myanzuro. Ifite imyanzuro ibiri. Umwanzuro wa mbere uvuga ko Abafaransa bagize uruhare rukomeye cyane mu byabaye mu Rwanda hagati yo mu 1990 -1994. Ikindi ni ubwa mbere urwego rwo mu Bufaransa rubivuze gutyo, ibyo ni intambwe ikomeye cyane.'
Dr Kimonyo yavuze ko kuba Komisiyo Duclert yarashyizweho na Perezida Macron, hanyuma ikanzura igaragaza ko hari uruhare u Bufaransa bwagize mu gufasha Leta yateguraga Jenoside, ubwabyo ari intambwe ikomeye kuko nta kindi gihe byari byarigeze byemerwa ku mugaragaro.
Ati 'Umuntu asubiye inyuma nk'imyaka itanu, akabaza abayobozi bayoboye kera, akagerageza kubaza niba u Bufaransa bushobora kuba bwarafatanyije icyaha na Habyarimana cyangwa Guverinoma y'Abatabazi muri Jenoside, baragusekaga. Muri iyi raporo bavuga ko u Bufaransa butigeze bufatanya icyaha n'abakoze Jenoside ariko kubaza icyo kibazo ubwabyo bigiha agaciro.'
Uyu mugabo wahoze ari umujyanama mu bya politiki mu biro bya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nubwo raporo ibererekera iby'ubufatanyacyaha bweruye bwa Leta y'u Bufaransa muri Jenoside, ngo usomye raporo ubufatanyacyaha ahita abubonamo cyane cyane ubw'abahoze mu butegetsi bwa Mitterrand.
Mu myaka 27 ishize, u Bufaransa nk'igihugu bwakunze kugendera kure ingingo ibushyiraho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru, abashakashatsi n'abandi bo mu Bufaransa akenshi nibo bagiye bakomeza kotsa Leta igitutu ngo igaragaze ukuri kw'ibyo ikekwaho.
Dr Kimonyo avuga ko abo Bafaransa bagize uruhare mu gushyira igitutu kuri Leta yabo, ubu ngo nibwo babonye ishingiro rikomeye ryo gukomeza guharanira ko amakosa y'igihugu cyabo amenyekana.
Ati 'Ubu hari aba-Jenerali batatu bamaze kwandika mu binyamakuru bavuga ko bitandukanyije n'ibintu babategetse gukora kandi bashinja Abanya-Politiki babashyize mu bintu batumvaga. Bavuga ko abayobozi babo bari babizi neza ukuntu byari bimeze. Uburemere bw'abagize icyo bavuga kuri raporo butangiye kuremera kurusha raporo ubwayo kandi imaze icyumweru gusa isohotse.'
Yakomeje agira ati 'Ukuntu gushinja u Bufaransa byagiye bizamuka, njye ntabwo niteze ko bizahagararira aha[â¦] Iriya raporo bazayuriraho, bashake kugera kure kurusha.'
Ashingiye kuri ayo makuru y'abahoze mu ngabo z'u Bufaransa no mu buyobozi akomeje kujya hanze nyuma ya raporo kandi ashimangira uruhare rw'igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Kimonyo avuga ko 'ibintu bishobora gufata indi ntera', hakamenyekana ibindi bikorwa birenze ibyari bizwi bigaragaza uruhare rukomeye rw'icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko ibyo abantu batangiye kugaragaza nyuma ya raporo 'bitangiye kurusha uburemere raporo ubwayo'.
Komisiyo Duclert ivuga ko nubwo yemerewe kwinjira mu nyandiko zo ku butegetsi bwa Mitterrand, ngo hari ibigo birimo Inteko Ishinga Amategeko byanze ko binjira mu nyandiko zayo, dore ko Inteko nayo mu 1998 hari Komisiyo yashyizeho yari ishinzwe gucukumbura ku byo u Bufaransa bwakoze byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo Komisiyo ivuga ko hari n'inyandiko basanze zaratwitswe nk'izari zigenewe Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa Mitterrand wari umujyanama we wihariye kuri Afurika.
Dr Kimonyo yabwiye IGIHE ko ibyo bigaragaza ko hari abahoze mu buyobozi bwagize uruhare muri Jenoside, bagishaka guhisha uruhare rwabo.
Nyuma y'iyi raporo kandi, benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho. Hari abasabye ko raporo yakwifashishwa nk'igihamya u Bufaransa bukajyanwa mu nkiko ku mabi bwakoreye u Rwanda.
Dr Kimonyo siko abibona ahubwo asanga icy'ingenzi ari umubano mwiza w'ibihugu byombi nyuma y'imyaka 27 birebana ay'ingwe.
Ati ' Sinzi ko gukurikirana u Bufaransa mu butabera aribyo u Rwanda rugamije, bagomba kumenya uko ibihugu bibiri bibana. Hari ibibi byabaye ariko abantu bagerageza kubikemura neza, ukuri kukamenyekana, abakoze amakosa bakayemera. Ibyo gukurikira Igihugu kandi icyo gihugu cyerekanye ko gishaka kubana neza namwe, sinzi ko hari inyungu.'
Dr Kimonyo, asanga raporo Duclert ari intambwe ikomeye ku kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, kubera ubushake bukomeye Perezida Macron yagaragaje kuva yajya ku butegetsi mu 2017.
Ati 'Iyi raporo ntabwo ari cyo gikorwa cya mbere Macron akoze ngo umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa ube mwiza kurusha, hari ibindi bintu u Bufaransa bwari bwarakoze. Komisiyo itangira bari batangiye gukurikirana abakoze Jenoside baba mu Bufaransa. Hari icyizere ko umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa uzarushaho gukomeza no gukomera.'
Raporo Duclert ivuga ko guhera mu 1990 u Bufaransa bwatanze inkunga ya gisirikare, ibikoresho no kongerera umurava Leta ya Habyarimana, kugeza ubwo ibaye nk'ihagarika ibyo kurwana n'ingabo za FPR Inkotanyi, inkunga u Bufaransa bwateraga igakoreshwa mu kwica no gutoteza abasivili b'abatutsi bafatwaga nk'abanzi batiza umurindi FPR.
Guhera mu 1991 ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda yamenyesheje Guverinoma y'u Bufaransa umugambi wo kurimbura abatutsi wari uri gutegurwa ariko Leta ya Mitterrand yica amatwi nkuko byatangajwe na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda akaba n'Umuyobozi w'Ibikorwa by'u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu.