Ibyo wamenya ku Rwibutso rwa Gisuna rushyinguwemo abishwe nk’ibyitso mu 1990 rugiye kugirwa umwihariko -

webrwanda
0

Ni urwibutso ruherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, rushyinguyemo Abatutsi bakuwe mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo mu zahoze ari Komine nka Muhura, Ngarama, Murambi, Muvumba, Kizinga, Buyoga na Tumba.

Ubwo Inkotanyi zateraga tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, bamwe mu batutsi bari batuye muri izi Komini batawe muri yombi bajya gufungirwa ahari urukiko rwa Perefegitura ya Byumba hafi y’ahari igisirikare n’ubu.

Bamwe mu batanga ubuhamya bavuga ko aba batutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko uwahagezwaga wese yahitaga akorerwa dosiye akabwirwa ko azira kuba icyitso cy’Inkotanyi. Uretse kubica urw’agashinyaguro barabatemye hanarenzwagaho no kubatwikisha amakara n’amapine y’imodoka.

Mupenzi Joseph ufite imyaka 61 ni umwe mu bafungiwe muri iyi gereza y’ibyitso, ubwo yakurwaga ku kazi k’ubushoferi bw’Imbangukiragutabara yatwaraga ku bitaro bya Byumba.

Avuga ko abitwaga ibyitso batangiye gufatwa tariki ya 3 Ukwakira 1990 nyuma y’uko Inkotanyi zitangije urugamba, yavuze ko mu Mujyi wa Byumba hahise hatangira gufatwa Abatutsi.

Ati “Njyewe ubwanjye nafashwe tari ya 8 Ukwakira, mfatwa n’imodoka ya Pariki yari irimo uwitwaga Rutobo, niwe wagendaga afata abantu, yaje kumfata ku bitaro baranzana.”

Mupenzi yavuze ko bakimugeza muri gereza, yasanzemo se umubyara kuko yari yafashwe tariki ya 6 ndetse n’abandi batutsi bakoreraga kuri Perefegiture n’abandi bakoreraga mu Mujyi wa Byumba, yavuze ko abatoranywaga bakajyanwa mu kigo cya gisirikare bicwaga urw’agashinyuro.

Yavuze ko hahise hanatangira kuzanwa abandi batutsi baturutse mu zindi Komine nka Murambi, Muhura abandi bakazanwa baturutse muri Komine Muvumba bo bitwa Inyenzi.

Ati “ Njye nari umushoferi ariko naregwaga ko nafataga Imbangukiragutabara nkajya i Gatuna nkapakira Inyenzi nkazijyana muri komine Cyungo, Buyoga na Tumba kandi murumva ko ibyo bintu bidashoboka.”

Mupenzi avuga ko muri iyi gereza haberagamo ubugome bw’indengakamere aho ngo bababwiraga gutega intoki bakabasukiraho igikoma gishyushye hagamijwe kubatwika, yavuze ko bafataga umuntu umwe umwe bakajya bamukorera iyicarubozo mbere yo kubajugunya mu cyobo.

Mupenzi yavuze ko hari akanama kari gakuriwe na superefe hamwe na Burugumesitiri kasuzumaga abataha, nyuma y’amezi abiri ngo karamuhamagaje karamurekura we n’abandi bari batuye mu Mujyi wa Byumba ariko ngo abandi baturukaga mu zindi komini abenshi barishwe kandi bicwa by’agashinyaguro.

Undi utanga ubuhamya wafungiwe muri iyi gereza ni Burakari Jean Bosco uvuka mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro. Aheruka kubwira IGIHE ko tariki ya 5 Ukwakira we n’abandi 18 batawe muri yombi bajyanwa gufungirwa kuri Komini Murambi nyuma ngo bajyanwe gufungirwa i Byumba hashize iminsi 16 muri bo barahicirwa.

Baracyategereje ubutabera

Mupenzi Joseph warokotse ubwicwanyi bwakorerwaga abatutsi bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, kuri uyu wa Kane ubwo hibukwaga abatutsi bishwe nk’ibyitso mu 1990 bakicirwa i Byumba, yavuze ko kuri ubu bakibabazwa n’uko hari bamwe mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi batarabiryozwa.

Yavuze ko buri muntu wese wagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1990 akwiriye kubihanirwa avuga ko nubwo hashira imyaka myinshi yizeye ko nkuko hari n’abandi babihaniwe abatarafatwa nabo bazafatwa bakabihanirwa.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, yigeze kuvuga ko nk’abacitse ku icumu bafite ababo bishwe mu byitso bakicirwa i Byumba bakibabazwa n’uko hari abantu bakidegembya batarahanirwa ubu bwicanyi bakoze.

Yavuze ko nka Ibuka bifuza gushyiraho itsinda ribicukumbura rigatanga inama ku babishinzwe kugira ngo abishwe mu 1990 nabo bahabwe ubutabera bibere n’abandi isomo rikomeye ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Urwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko uru rwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko mu ku rwubaka nkuko babiganiriyeho na CNLG. Yavuze ko bagomba kugira urwibutso rw’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi rw’Akarere, bakanagira n’urwibutso rw’umwihariko rw’abatutsi bazize kuba ibyitso.

Ati “ Ni urwibutso twemerewe ko rwaba rufite amateka yihariye ubu rwanakorewe inyigo aho yagaragaje ko ruzatwara miliyoni 857 Frw aya akaba ariyo ruzatwara kugira ngo rwubakwe mu buryo bujyanye n’igihe.”

Meya Ndayambaje yakomeje avuga ko imbogamizi bagifite ari uko abahiciwe bishwe nabi cyane aho kuri ubu hataramenyekana imibare y’abahapfiriye bose, yakomeje avuga ko ubu ku bufatanye n’umuryango wa Ibuka mu turere twa Nyagatare, Rulindo na Gatsibo bari gukusanya amazina y’abantu bahiciwe ku buryo umunsi imirimo yo kubaka urwibutso rushya yakuzura hashyirwaho amazina y’abahiciwe bose.

Bamwe mu barokotse ubwicanyi bwo mu 1990 i Byumba batunga agatoki Maj. Ngira wari Umukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Byumba, Rutobo wari Umugenzacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Byumba ufungiye muri Gereza ya Miyove na Muhire Aloys wari perefe w’Umusigire wa Perefegitura ya Byumba kuba ku isonga mu kwica abatutsi babita ibyitso.

Mupenzi Joseph avuga ko abatutsi bajyanwaga i Byumba abenshi bishwe urw'agashinyaguro hakoreshejwe kubatwika n'amakara, kubatwikisha amapine n'ibindi
Meya Ndayambaje yavuze ko urwibutso rwa Gisuna rugiye kubakwa mu buryo bugezweho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)