Icyo impera z'icyumweru zihishe muri ruhago nyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa kugira ngo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino utangire, n'amakipe akomeje kwitegura akina imikino ya gicuti itandukanye.

Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021 isozwe tariki ya 29 Kamena 2021. Ni shampiyona izakinwa mu buryo bw'amatsinda aho amakipe ari mu matsinda 4.

Mu mpera z'iki cyumweru hakaba hateganyijwe imikino ya Gicuti itandukanye mu rwego rwo gufasha amakipe kwitegura shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino 2 ya gicuti, umwe ni uwo Gasogi United yo mu itsinda B igomba kwakira AS Kigali yo mu itsinda C mu Bugesera ku isaha ya saa 15h.

Ku isaha ya saa 15:00', kuri Stade Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yo mu itsinda B iraza kwakira Mukura VS yo mu itsinda D.

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru, i Shyorongi ikipe y'ingabo z'igihugu(APR FC) iri mu itsinda A izaba yakiriye ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi(Marines FC) yo mu itsinda D, uyu mukino na wo uzaba saa 15:00'.

Ejo kandi ikipe ya Musanze FC yo mu itsinda C ku isaha ya saa 15:00' kuri Stade Ubworoherane izaba yakiriye Rutsiro FC yo mu itsinda B.

Imikino y'impera z'iki cyumweru izasozwa n'umukino AS Muhanga iri mu itsinda A kuri Stade Regional de Muhanga izakira Sunrise FC yo mu itsinda D.

Undi mukino wari uteganyijwe ku Cyumweru ni uwo Rayon Sports iri mu itsinda B yari kuzakina na Police FC yo mu itsinda C ku munsi w'ejo mu Bugesera, ukaba warimuriwe ku munsi wo ku wa Mbere.

Imikino ya gicuti irakomeza uyu munsi no ku Cyumweru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-impera-z-icyumweru-zihishe-muri-ruhago-nyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)