Icyo ubushakashatsi ku gutera insoro inka bumaze kugaragaza ku kuvukisha inyana za Jersey mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwo gutera inka insoro (embryo transfer) mu Rwanda bwatangiye mu 2011 hagamijwe kubona inyana y'icyororo yujuje amaraso 100%, itanga umukamo w'amata mwinshi kandi mwiza, inashoboye kubaho neza itabangamiwe n'ikirere cy'u Rwanda.

Umushakashatsi muri RAB mu ishami rishinzwe kwita ku bikomoka ku matungo, Murera Aimable, yasobanuye uburyo gutera insoro mu nka bikorwa ndetse n'aho mu Rwanda bigeze bikorwaho ubushakashatsi.

Yavuze ko hari inka zibaha insoro n'izindi batera insoro. Ubusanzwe bavuga 'urusoro' iyo intangangore yamaze guhura n'intangangabo bigakora igi rimwe.

Ati 'Mu busanzwe inka iyo yarinze itanga intangangore imwe, kugira ngo rero twebwe tubone intanga nyinshi tuyitera imisemburo kugira ngo igire intangangore zirenze imwe, dutera intanga zamara guhura zikaba igi rimwe tukarikura muri ya nka tukaba twaritera izindi.'

Yasobanuye ko bagira ikindi cyiciro cya kabiri cy'inka ziri buterwe insoro aho bafata inka bakayirindisha, bakayiteramo urusoro hagati y'umunsi wa gatandatu kugeza ku wa munani imaze kurinda.

Insoro iyo zimaze kuboneka bazibika muri laboratwari aho zishobora kumara imyaka irenge 10 zibitse mu mwuka witwa 'liquid nitrogen' kugira ngo igihe cyose bazazikenera bazazikoresha mu kuzitera inka bagamije kubona icyororo bifuza.

Kugira ngo rwa rusoro bamaze kubona ruzavemo inka, bararufata bakarutera mu nka rugakura, ikazabyara inyana yujuje ibyo bifuza bijyanye n'imiterere ya rwa rusoro.

Ni ubushakashatsi butanga icyizere

Murera yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwo gutera insoro, bwatangiye mu Rwanda mu 2011 buhera muri RAB, icyo gihe havuka inyana ebyiri ariko nyuma y'aho busa n'ubuhagaze.

Mu 2018/19 umushinga Rwanda Diary Development Project (RDDP) wabishyizemo ubushobozi utanga ibikoresho ndetse ufasha no mu guhugura abashakashatsi. Hahise haterwa insoro mu nka z'abaturage no muri RAB.

Muri Sitasiyo za RAB za Songa na Kinigi havuka inyana zirindwi naho mu baturage bo mu mirenge ya Kibirizi na Muyira mu Karere ka Nyanza no mu Kinigi muri Musanze havuka inyana esheshatu.

Mu 2020 bavukishije inyana zikomoka ku nsoro 27 muri sitasiyo za RAB, havuka n'izindi esheshatu mu baturage.

Murera ati 'Dutangira mu 2018/19 twarebaga ku nsoro twateye n'izavutse, twari turi ku kigero cya 25% ku kuvukisha. Mu 2019/20 birazamuka bigera kuri 33%. Muri uyu mwaka tukaba twashakaga ko twongera ikigero cyo kuvuka kw'inyana twateye kugira ngo kigera kuri 50%.'

Yagereranyije ubu buryo bwo gutera insoro n'ubusanzwe bwo gutera intanga avuga ko ikigero gutera intanga bigezeho mu Rwanda kiri ku ijanisha riri hagati ya 60% ya 70% kandi icyo gihe havuka inyana cyangwa ikimasa naho ku rusoro havuka inka y'igitsina cyifuzwa kandi ifite amaraso yuzuye 100% itari ikimanyi.

Akamaro ko gutera inka insoro ku mworozi

Murera yahereye ku buryo bwo kubanguriza ku kimasa avuga ko bugira ingaruka mbi nyinshi zirimo gutera inka indwara zirimo amakore, imitezi n'izindi bigatuma ibura urubyaro cyangwa igapfa ndetse ikaba yakwanduza n'izindi.

Yakomeje avuga ko n'uburyo bwo gutera intanga ari bwiza ariko icyo gihe havuka inka y'icyimanyi itujuje amaraso 100%.

Yavuze ko gutera insoro bikiri mu bushakashatsi ariko niburangira buzaba ari uburyo bwiza bwo kuvukisha inka yujuje amaraso 100%, itanga umukamo mwiza, irya ubwatsi buke kandi itabangamirwa n'ikirere cy'u Rwanda yavukiyemo.

Icyakora yavuze ko uburyo bwo gutera insoro bushobora kuzahenda ku buryo byagora umuturage kubwigondera, ariko ko leta ibishyizemo 'nkunganire' nk'uko yabigenje mu bijyanye no gutera intanga, byazoroha.

Gutera inka insoro mu Rwanda bizakemura ikihe kibazo?

Murera Aimable yavuze ko gutera inka insoro nibimara gukorwaho ubushakashatsi bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bizakemura ikibazo cy'inka zatumizwaga mu mahanga zujuje amaraso 100%.

Ati 'Kuko Firizone watumizaga muri Afurika y'Epfo cyangwa mu Buholandi, dushobora kuyitera inka yacu ikabasha kuyibyara ikaza ari Firizone yuzuye. Cya giciro cy'ubwikorezi na kwa guhenda bikavaho kuko urusoro ntabwo rugura nk'inka ihagaze ndetse kuko yahatswe n'inka yo mu Rwanda bizakemura n'ikibazo cyo kwihanganira ikirere.'

Yakomeje avuga ko uko amaraso agenda aba menshi ari nako umukamo wiyongera kandi bizakemura ikibazo cy'ibura ry'icyororo cyujuje amaraso 100%.

Aborozi babibona bate?

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza bamaze kuvukisha inka zikomoka ku gutera insoro, bavuga ko inyana zavutse zimeze neza kandi bazitezeho umusaruro uruta inyana z'ibyimanyi.

Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro.

Ati 'Iyi nyana ya Jersey nabonye ari nziza cyane kuko irarya igahaga kandi itariye byinshi cyane. Inka ya Jersey yenda kunganya umukamo w'amata na firizone kandi yo yariye bike, Firizone irya byinshi cyane ku buryo kubona ibiyihagije bigoye.'

Nsigaye Paul wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza na we yemeza ko inka ya Jersey ari nziza.

Ati 'Jersey zivukira hano nabonye ziba ari inka ziringaniye ari ngufi ahubwo inda zazo zijya hasi. Bikaba bisobanuye ko zitanga umukamo mwinshi kandi zariye bike. Ikindi ni uko zifitemo ubwirinzi zikaba zitapfa kurwara kuko zifite amaraso yuzuye 100%.'

Umukozi w'umushinga RDDP ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko gahunda yo gutera insoro inka bayishyizemo ubushobozi bagamije kubona icyororo cyiza.

Ati 'Twatangiranye n'abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw'igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo twizere ko mu minsi iza tuzaba tutakizana abava hanze, kuko mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ishize habanje kuza uvuye mu Bwongereza, umwaka ushize tuzana umusuwisi araza yigisha Abanyarwanda.'

Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gukora Abanyarwanda bahuguwe kugira ngo harebwe umusaruro batanga, kugira ngo hizerwe ko bashobora kuzakomeza gutanga serivise yo gutera insoro igihe zizaba zatangiye kugezwa mu baturage.

Yavuze ko biteganijwe ko umushinga wose wo gukora ubushakashatsi ku gutera insoro inka mu cyiciro cya mbere uzatwara agera kuri miliyoni 100 Frw. Kuri ubu hamaze gukoreshwa agera kuri miliyoni 50 Frw mu bikorwa byo guhugura abashakashatsi no kuzamura umubare wabo kandi ubushakashatsi aho bugeze hashimishije.

Ati 'Mbahaye nk'urugero ikimasa kimwe cyaguraga agera kuri miliyoni 14 Frw none ubu tuvukishirije hano, urumva ko nitumara kugira iyi serivise ikomeye tuzajya tubona impfizi zavukiye hano tutongeye gutanga ayo mafaranga.'

Yavuze ko ubwo bushakashatsi niburangira bukemezwa neza bizafasha aborozi guhitamo korora Jersey cyangwa Firizone bitewe n'ubushobozi bwabo kandi n'umusaruro w'amata wiyongere mu gihugu.

Abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw'igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y'u Rwanda bakomeje gahunda yo gutera insoro mu nka
Bimwe mu bimasa byo mu RAB by'icyororo bikurwamo intanga zikenewe
Gukora insoro bisaba kubanza gushaka intanga ku nka nziza z'icyororo
Gutera insoro mu nka bisaba ubushakashatsi bwihariye
Imwe mu nyana yakomotse ku gutera insoro inka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza
Inyana ya Jersey yavukiye mu rugo rwa Nsigaye Paul mu buryo bwo gutera urusoro inka
Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro
Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse bikomotse ku gutera insoro inka
Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro
Bamwe mu bahuguwe ku gutera insoro inka bakomeje ubushakashatsi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-ubushakashatsi-ku-gutera-insoro-inka-bumaze-kugaragaza-ku-kuvukisha-inyana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)