Abayobozi b'ibihugu bitandukanye harimo na Prezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa, busanzwe bukorana bya hafi na Tchap mu urugamba rwo kurwanya intagondwa zibarizwa mu butayu bwa SAHARA.
Imbere y'isandugu irimwo umurambo wa Déby, Macron yavuze ati: "Wabayeho umusirikare, upfuye nk'umusirikare n'intwaro zawe mu maboko.
"Wahebeye ubuzima bwawe Chad mu kurwanira abanyagihugu bayo."
Yabwiye abitavye ibirori ati: "Ntituzareka umuntu uwoari wese guhungabanya imbibi n'ubuzima bw'Abanya Tchad."
Uyu munsi wo gusezera kuri nyakwigendera habayeho kwiyerekana kw'Ingabo z'igihugu cya Tchad ndetse umuhungu wa Deby, General Mahamat "Kaka" Deby Itno, ubu wahise afata ubutegetsi asimbuye se Idris Debi.
Yiyemeje "kuzagendera mu izina" ya se, yemera no kuzasubukura ibiganiro, gutanga imbabazi, amahoro, n'ubumwe" byatangijwe na se Idris Debyumuhisi kandi yashimirwaga cyane.
Perezida Idriss Déby wasezeweho bwa nyuma uyu munsi tariki 23 Mata 2021, yitabye Imana tariki 19 Mata 2021, nyuma yo gukomeretswa bikomeye n'amasasu yarashwe ubwo yari yagiye gusura ingabo z'igihugu cya Tchad, aho zari zihanganye n'inyeshyamba z'umutwe wa 'FACT' zirwanya ubutegetsi muri icyo gihugu.
Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi, wabimburiye abandi bayobozi baturutse hirya no hino, yavuze ko ababajwe cyane n'urupfu rwa Idriss Dédy kuko yari impirimbanyi ikomeye ya Afurika "un grand panafricaniste", Perezida Tshisekedi yasezeranyije ko Afurika yunze Ubumwe izakomeza kuba hafi y'urwego rw'Igisirikare rugiye kuyobora Tchad mu nzibacyuho.
Mu byaranze umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Idriss Deby, harimo akarasisi ka gisirikare, ndetse ijambo ryavuzwe n'umuhungu we Général Mahamat "Kaka" Déby Itno, washyizweho n'igisirikare nka Perezida mushya wa Tchad.

Général Déby (Kaka) yavuze ko we n'umuryango we, bazakomeza umurage 'w'ibiganiro, kubabarira, amahoro, ubumwe nk'ibyaranze nyakwigendera Perezida Idriss Déby.
Mu bandi bayobozi bari muri uwo muhango, harimo Perezida wa Guinée, Perezida wa Mali, Perezida wa Mauritania ndetse na Perezida wa Nigeria.
Mu ijambo rya Perezida Macron w'u Bufaransa, ubundi bufata Tchad nk'igihugu cy'ingenzi cyane mu rugamba rwo kurwanya Abajihadi mu Karere, yavuze ko yifatanyije na Tchad.
Mu itangazo yasomeye muri uwo muhango wo gusezera kuri Perezida Idriss Deby, Macron yagize ati"Ntituzemerera umuntu uwo ari we wese guhungabanya umutekano n'umutuzo ku butaka bwa Tchad yaba uyu munsi cyangwa ejo hazaza".
- Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa yitabiriye uwo muhango