IFOTO : Umwarimu muri UR ateruye umwana w'umwe mu banyeshuri ari kugenzura mu kizamini #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, benshi mu bayibonye bakozwe ku mutima n'uriya mwarimu wicishije bugufi agafasha umunyeshuri we umwana kugira ngo akore ikizamini na bagenzi be.

Iyi foto igaragaza uyu Dr Gabriel Nizeyimana ateruye umwana mu ntoki ari kugenzura uko ikizamini kiriho gikorwa muri sale irimo abanyeshuri bahugiye ku kizamini.

Benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto, bashimye uriya mwarimu kubera kwicisha bugufi agafasha umunyeshuri we umana.

Bavuze ko uyu mwarimu afite indangagaciro za kibyeyi kuko ubusanzwe umwana ari umwami bityo ko kumuha agaciro bikwiye kuranga buri wese.

Dr Gabriel Nizeyimana wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi (UR-CE), asanzwe afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu burezi yakuye muri kaminuza ya 'University of the Witwatersrand' iherereye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo mu mwaka wa 2013.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters degree) mu burezi yakuye muri kaminuza ya 'University of Natal' na yo iherereye ahitwa Pietermaritzburg muri Afurika y'Epfo yabonye mu mwaka wa 2003.

Afite impamyabumenyi ebyiri z'icyicyiro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NUR) ; harimo iyo yabonye mu 1989 mu burezi (Psycho-pedagogy) n'iyo yabonye mu mwaka wa 1992 mu burezi bw'imiterereze (school of psychology).

Uyu mugabo amaze igihe mu burezi dore ko amaze imyaka 22 yigisha, akaba yaratanze ubumenyi mu mashuri anyuranye arimo abanza n'ayisumbuye ndetse na kaminuza arimo ubu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IFOTO-Umwarimu-muri-UR-ateruye-umwana-w-umwe-mu-banyeshuri-ari-kugenzura-mu-kizamini

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)