Igihuha cyatumye abakecuru n'abasaza basaga 4000 bisanga ahantu hamwe bagiye gukingirwa Covid-19 – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Seville ho muri Espagne hakwirakwijwe  igihuha ko abasaza n'abakecuru barengeje imyaka 80 bemerewe kujya kwikingiza Covid-19, bituma bahurira ahantu hamwe basaga ibihumbi bine.

Ni ikinyoma cyakwirakwijwe tariki ya 01 Mata ku munsi usanzwe uzwi nk'uwo kubeshya, bituma igihiriri cy'abasaza n'abakecuru bisanga aho bari babwiwe guhurira bagakingirwa.

Nkuko tubikesha 7sur7,  abayobozi bo muri Seville babuze uko bagira, biba ngombwa ko abo basaza n'abakecuru bakingirwa ikubagahu ku buryo badasubira mu rugo amara masa.

Nubwo abakwirakwije icyo gihuha bataramenyekana dore ko cyaturutse kuri WhatsApp, hahise hatangwa ikirego cyihuse kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/igihuha-cyatumye-abakecuru-nabasaza-basaga-4000-bisanga-ahantu-hamwe-bagiye-gukingirwa-covid-19/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)