Ikuruti mu gusesa amasezerano nkabagura amas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese ni iki kibiri inyuma? Ni inde wunguka, ni inde uhomba?. Umuziki nyarwanda uri ahantu tutakwita heza dore ko benshi mu bawukora ubukungu butifashe neza ndetse harimo n'abo bivugwa ko kubona amaramuko biri kuba ingumi.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi igera kuri 403 kigeze mu gihugu cy'u Rwanda kuva umuntu wa mbere yagaragara mu Rwanda kuwa 13 Werurwe 2020, ibikorwa bihuza abantu byarahagaze ari naho harimo ibitaramo abahanzi bakoraga basusurutsa abakunzi babo. Aha ni naho umubare munini w'abahanzi wakuraga amaramuko dore ko benshi kubyaza umusaruro ibihangano bakoresheje ikoranabuhanga batari basobanukirwa uko bikorwa neza!

Ku rundi ruhande abahanzi benshi mu minsi yashize bari bamaze gusa n'abihuuza n'abashoramali babaga babategerejemo inyungu ndetse no kuzamura umuziki wabo ukagera ku rwego rwiza. Kuri uyu munsi ariko abahanzi n'ibi bigo birebera inyungu zabo bari gutandukana ku bwinshi. Abandi benshi bikoranaga ku giti cyabo nabo barahagaze bakaba bari guhozwa ku nkeke n'abakunzi babo, ibintu bifatwa nk'aho aba bakunzi b'abahanzi bameze nk'abari gushaka gukama ibimasa kubera amikoro macye aba bahanzi bafite.

Ese ni izihe nzira umuhanzi yabonamo amafaranga muri iyi minsi?

Hirya no hino ku Isi abahanzi benshi bari kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bacuruza indirimbo zabo ku mbuga zitandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, muri ubu buryo bwo gucuruza umuziki harimo ubuzwi nka Music streaming ndetse hakaza no kugurisha ku mbuga nsakazamashusho arizo zihatswe na Youtube ya Google,inc.

Ku rundi ruhande, Abahanzi bo mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere ndetse n'ikoranabuhanga rikiri kwishakisha birasa n'ibigoye, gusa abazi ubwenge bafashe iya mbere ndetse ntabwo babayeho nabi cyane!

Mu mu minsi ishize umuhanzi Diamond wo muri Tanzania yasinyanye amasezerano na Mziki yo kumucururiza indirimbo ahabwa akayabo kagera kuri miliyari 5 Rwf ibi akaba abicyesha gukora ubutagoheka dore ko byagorana kubona ukwezi kwirenze nta gikorwa kiremereye akoze yaba indirimbo nshya cyangwa igitaramo.

Ikindi ni uko abahanzi bo mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere bajya bakora indirimbo bafite intego y'isoko mpuzamahanga kurusha ibihugu batuyemo. Uhise wibaza uti 'Bazaba batahagije n'isoko ryo mu bihugu batuyemo bagere kuri mpuzamahanga?'

Ku muhanzi ushaka guhora mu mitwe y'abakunzi be bimusaba gukora cyane! Urugero ku bahanzi ba hano muri Africa bahora ku isonga, bijya bigorana ko yamara ukwezi nta ndirimbo n'imwe cyangwa iyo agaragayemo y'undi muhanzi.

Gusa hano mu Rwanda si uko bimeze, abahanzi benshi twakwita ko ari ibikomerezwa bazi ko gukora neza ari ugukora indirimbo imwe mu mezi 3 cyangwa 4, nyamara ibi bituma benshi bamwibagirwa ndetse bikadindiza Isoko ry'ibiraka yakabonye mu kwamamariza abafite ibikorwa.

Ese uwaburira hamwe ntiyabonera ahandi? Ni ikihe kibazo gituma abahanzi n'ababacungira inyungu bikomeje kuzamba?

Umunyarwanda w'umuhanga yaragize ati 'Abasangiye ubusa bitana ibisambo', benshi mu bahanzi bari gutandukana n'ababarebera inyungu z'umuziki wabo kubera ikibazo cy'ubukungu kitameze neza ndetse abandi hari abatari kumvikana bitewe n'imyitwarire y'abahanzi.

Mu buryo busanzwe kandi buzwi bwakoreshejwe n'ibihugu byageze kure ni uko kugira ngo umuziki ukure ugere kure, abawukora bahuza imbaraga kandi bakagira intumbero yo kubaka ibintu biramba.

Mu kiganiro twagiranye n'umwe mu bakora itangazamakuru mu Rwanda utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Umuziki nta gihe n'iki na kimwe uzigera ugera aho abakunzi bawo bifuza ko ugera mu gihe abahanzi, abanyamakuru, aba producers na Labels bitari gukora'.

Yunzemo agira ati 'Ubu abanyamakuru benshi bari gukora mu gisata cya Showbiz benshi ntabyo bazi neza, bamwe muri bo ni ugushaka amaramuko ndetse n'ababizi bahora bacengana n'abahanzi bityo bigatuma umuziki ukomeza kuba igikuri'

Ese ni izihe ngaruka zizava mu kutumvikana hagati y'abakora umuziki?

Ku ruhande rw'umuhanzi, azahomba cyane cyangwa yunguke bitewe n'umuhate! Gusa nanone ntawavuga ko guhuza amaboko bifite icyo bimariye umuziki nyarwanda. Hari abahanzi bagiye batandukana n'abarebera inyungu zabo nyuma baza gutera imbere, gusa hari n'abandi batandukanye nabo biza kubabyarira kugenda biguru ntege.

Ubu wibajije ibyo Christopher Muneza arimo nyuma yo kuva muri Kina Music byakuyobera, kwibaza iherezo rya Charly na Nina nyuma yo kuva mu maboko ya Manager Muyoboke Alex niba ari ryiza waba umeze nk'uri gusetsa imikara. Hari benshi bagiye batandukana na Label bikarangira bakomeje aho twavugamo nka Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ukunze gutazirwa 'Munyakazi' nyuma yo kuva muri Super Level yateye intambwe igaragarira buri wese.

Itsinda 'Charly na Nina' hamwe n'uwahoze ari umujyanama wabo Â 

Abarimo Amalon watandukanye na 1k Entertainment, Queen Cha watandukanye na The Mane na Fireman watandukanye na Tacona bari bamaranye amezi 8 imukoreshereje indirimbo 1 gusa, ese twitege iki kuri aba bahanzi?. Aba bose barashoboye wenda reka turebe ko hari icyo bazaha abakunzi babo babategereje ku ruhando rwa muzika nziza kandi ibanyuze.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104964/ikuruti-mu-gusesa-amasezerano-nkabagura-amasuka-abahanzi-nyarwanda-nibigo-birebera-inyungu-104964.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)