Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yashimishijwe cyane no kuba yagiranye ibiganiro n'umuhanzi w'ikirangirire, Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021.
Akon wagiye muri Uganda ari kumwe n'umugore we Rozina Negusei, bakiriwe na Museveni ari kumwe na Madamu Janet Museveni.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko we n'umufasha we bakirite uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal n'umugore we babakiririye mu gace kitwa Rwakitura muri Uganda.
Perezida Museveni yagize ati 'Twagiranye ibiganiro byiza hamwe n'aba bakundana.'Â Â Â Â Â Â
Aliaune Thiam uzwi nka Akon yagiye muri Uganda mu bijyanye n'ibikorwa bye bwite ndetse n'ubucuruzi mu nzego zitandukaye zirimo iby'ingufu, ubukerarugendo ndetse n'iterambere ry'ibikorwa remezo.
Museveni yagize ati 'Nishimiye kugirana ibiganiro na we kandi byitezweho kuzamura ubuzima bw'abaturage bacu ndetse na Africa muri rusange.'
Perezida Museveni kandi avuga ko we n'umufasha we babwiye Akon ko Uganda ari igihugu kiza cy'ubukerarugendo kikaba gifite umuyaga mwiza dore ko ngo kiri mu gace kagabanyamo Isi mo kabiri.
Aliaune Thiam uzwi cyane nka Akon Akon, n'umushoramari akaba n'umuririmbyi w'injyana ya Pop n'izindi zitandukanye.
Yavukiye muri Amerika ku babyeyi bakomoka muri Senegal ariko ntiyabaye cyane muri iki gihugu cyo muri Africa y'uburengerazuba.
Thiam afite gahunda itandukanye y'iterambere muri Senegal no mu bindi bice bya Afrika.
Akon, w'imyaka 47, yatangiye kumenyekana kuri album ye ya mbere y'indirimbo muri 2004.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka 'Smack That' igaragaramo umuririmbyi wa rap Eminem,Don't matter,Lonely,n'izindi.
Mr. Aliaune Thiam (@Akon ) and his wife, come to Uganda in search of business opportunities in a number of sectors like energy, tourism, and infrastructure development. I am happy to engage in such a discussion that will uplift our people and Africa at large. pic.twitter.com/q0en72sprT
â" Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) April 2, 2021
Source : https://impanuro.rw/2021/04/02/imbamutima-za-perezida-museveni-nyuma-yo-guhura-na-akon-amafoto/