Imbwa yambuye mikoro umunyamakurukazi ari gukora inkuru ayirukaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamakurukazi ukorera Mir TV yo mu Burusiya yari atangiye gukora inkuru avuga ku kirere cyo muri uku kwezi nibwo imbwa basanzwe ari inshuti yaje imwambura mikoro irayirukankana agerageza kuyirukaho.

Uyu Nadezhda yakoraga inkuru y'ikirere cy'ahitwa Sprarrow Hills mu mujyi wa Moscow.

Ubwo yari amaze guhamagara muri studio yahise atangira kuvuga uko ikirere kimeze ari nabwo iyi mbwa yahise iza imuturutse inyuma imushikuza mikoro ye iriruka.

Uyu munyamakuru yahise yiruka kuri iyi mbwa avuga ati 'hagarara,hagarara,ngwino hano.'

Uyu munyamakurukazi ntiyagize amahirwe kuko iyi mbwa yamusize imwicira akazi.

Abarebaga Mir TV, ikorera mu bihugu byahoze ari iby'abasoviyeti gusa,batangajwe n'iyi mbwa nibyo yakoze.

Umunyamakuru wari muri studio Elina Dashkueva w'imyaka 27 yumiwe ahita abwira abantu ko amashusho abuze.

Nyuma y'umwanya,uyu munyamakurukazi yahise agaruka akomeza inkuru ye noneho yicaranye n'iyi mbwa yamanje kumuhemukira.

Yabwiye abantu ko nta muntu wakomeretse ariko iyi mbwa yarumye iyi mikoro nka kabiri anabyerekana kuri camera.




Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbwa-yambuye-mikoro-umunyamakurukazi-ari-gukora-inkuru-ayirukaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)