Imibiri 147 yari ishyinguye mu karere ka Rutsiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo -

webrwanda
0

Ni umuhango wakorewe hamwe no kwibuka imbaga y’abatutsi yiciwe muri Katedarari ya Nyundo tariki 9 Mata 1994.

Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yavuze ko ibyabaye byatewe n’ubuyobozi bubi, gusa agashima ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.

Yavuze ko by’umwihariko Nyundo Abatutsi bahiciwe mu buryo bubabaje, asaba ababishinzwe kubaka inzu yihariye izagaragaza amateka ya Jenoside muri ako gace.

Ati “Hano Nyundo hamenetse amaraso atagira ingano, bicaga abatutsi batifuza ko hagira usigara,ibyabaye byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwashyiraga imbere amacakubiri ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza hamwe n’ingabo zahagaritse Jenoside. Ndasaba inzego zibishinzwe ko hakubakwa inzu yerekana amateka ya Jenoside yabereye ku Nyundo kuko yafasha benshi’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yavuze ko kwimurwa byatewe n’uko aho aho imibiri yari iri hatameze neza, avuga ko ubu hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’urwibutso.

Ati “Ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’uturere twombi, twemeje ko iyi mibiri yakwimurwa kuko hariya itari ibungabunzwe neza kandi hano hari urwibutso rwujuje ibisabwa. Hariya yari ishyinguwe tugiye kuganira na Komisiyo yo kurwanya Jenoside kugira ngo turebere hamwe uko hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura imibiri ari ukongera icyubahiro ikwiriye kuko ubu ifashwe neza.

Ati “Gahunda yo guhuza inzibutso igamije gukomeza guha agaciro abacu cyane cyane ababa barashyinguwe mu mva rusange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyabo. Niyo mpamvu tuzamura urwego rw’inzibutso. Ndasaba abarokotse bo mu karere ka Rutsiro ko hano ari iwabo, ni urugo rurimo abantu. Ni ahantu heza amateka agiye kubungwabungwa neza, bazajya baza dufatanye kwibuka’’.

Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri 1059 y’abatutsi bazize Jenoside muri ako gace no mu nkengero zaho muri bo hakaba harimo abihayimana 30.

Bamwe mu barokotse bari baje gushyingura ababo mu cyubahiro bambuwe ubwo bicwaga
Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059
Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet,yasabye ababishinzwe kubaka inzu izagaragaza amateka ya Jenoside ku Nyundo
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emmerance,yavuze ko kwimurwa byatewe nuko aho aho imibiri yari iri hatari hameze neza
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura iyo mibiri ari ukongera icyubahiro kuko ubu ifashwe neza
Cathedrale Gaturika ya Nyundo yaguyemo abatutsi 500
Bumwe mu butumwa buri muri Katederali ya Nyundo kubera amahano yahabereye ubwo abatutsi bicirwagamo mu 1994
Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)