Froduald Karamira na MDR-Power bahamagariye intangondwa z'Abahutu kwica Abatutsi
Tariki ya 12/4/2020, Karemera Froduald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye. Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n'ingabo mu kurangiza 'akazi'. Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi. Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y'ingabo.
Iryo tangazo ryavugaga ko 'nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange. Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n'Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.Uwo munsi guverinoma y'abicanyi yavuye I Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri Perefegitura zose z'igihugu.
Muri Kigali, intumbi z'abishwe muri jenoside zakusanyirizwaga muri za kamyo, zikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n'ibimashini
Tariki ya 12/4/1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n'abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n'ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y'imirimo ya Leta bitaga 'ponts et chaussée' yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal. Ntilivamunda yahungiye mu Bufransa.
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri jenoside
Igihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububirigi Willy Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko 'MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. [...] ko MINUAR yari mu kaga. [...] ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango'. Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda. Boutros-Ghali amusubiza ko nawe ashyigikiye icyo gitekerezo. Kugeza uwo nunsi Umuryango w'Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n'ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo I Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MINUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.
Abatutsi barishwe i Mukarange mu Murenge wa Kayonza
I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu matariki ya 11-12/04/1994 habaye igikorwa cy'ubwicanyi burimo ubugome bukomeye. Interahamwe zishe umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n'uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.
Kuwa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n'amatafari ariko interahamwe zunganirwa n'abajandarume n'abasirikare. Kuwa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw'abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu kiriziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya Paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisumbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w'Umuhutu yaritambitse, yanga ko Abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica.
Interahamwe zishe Abatutsi i Mukarange zari zigizwe n'ibyiciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n'abacuruzi ba Kayonza : Senkware Célestin (burugumesitiri), Kanyangoga Thomas (umucuruzi), Ngabonzima Augustin (diplomate wari mu kiruhuho cy'izabukuru wari warakomotse I Kinyamakara ku Gikongoro) n'umuhungu we Ngabonzima Jean Claude wari umwarimu, Lieutenant gendarme Twahirwa, Sgt Nsengiyumva Edouard, Kayisabe Côme (wahoze ari umugenzurzi w'amashuri abanza), Nsabimana alias Kiyoni (umugenzuzi w'amashuri abanza), Simparikubwabo alias Simba (wigeze nawe kuba umugenzuzi w'amashuri), Mutaganzwa (umucuruzi), Gashumba Samson (Konseye Mukarange), Kanyogote Nsabimana (Konseye Nyagatovu), Rudasingwa (umuyobozi wa CERAI Mukarange), Tuyishime Joseph (umwarimu muri CERAI Mukarange), Mugenzi (wayoboye CERAI Mukarange), Gahigi Samuel (umwarimu), Gafaranga (umwarimu), Kanyanzira (umucuruzi), Rwabagabo (burigadiye wa komini), Rwayihuku (wahoze ari umusilikare), Ndakaza Ignace, Migabo (umwarimu), etc.
Ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma, Nyamasheke, Cyangugu
Mu Murenge wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba). Abatutsi baho bakaba barishwe kuwa 12/04/1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy'umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu gitondo nka 8h00' basaba abagore n'Abana ko baba bagiye ku rusengero rw'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi. Aho niho guhera tariki ya 10/04/1994 buri joro niho imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana nacyo. Bageze aho bari batumiwe mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari Interahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica.
Konseye witwaga Kanyarurembo Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye Kanyarurembo yasabye uwitwa Torero Theodore wabaye umusirikari gufata grenade agateramo. Yateyemo grenade ebyiri, Umututsi wese ushatse gusohoka bakamwica.
Uwo munsi Abatutsi batagira ingano biciwe kwa Karemera Karaveri, i Mukoma muri Nyabitekeri, Nyamasheke. Aho mu rugo rwa Karemera Karaveri ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatutsi benshi, bishwe n'igitero cy'abicanyi b'umutwe wa Pima kuwa 12/04/1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma, Segiteri Bushekeri, Nyamasheke
Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy'amashuri abanza ya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n'ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri , ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwicirwa ku Mugina nyuma y'uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe.
Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n'Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n'abandi. Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuramo amaso, abagore bakabanza kubasambanya, abana b'impinja babamburaga ba nyina bakabajugunya muri cya kirombe ari bazima, ku buryo amanywa n'ijoro habaga ari imiborogo n'amarira y'abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima.
Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye
Mu 1994, Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri Furere Abel. Kuwa 12/04/1994 habaye inama kuri Komini ya Rwamatamu yatangiye nka saa ine z'amanywa (10h) isozwa nka 13h20 ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b'Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b'Abahutu, ndetse n'Interahamwe. Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo.
Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n'imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n'Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na Ruzindana Obed wari umucuruzi ukomeye ku Mugonero wabanje guca urusinga rwa Telephone yabaga kuri Komine ya Rwamatamu ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana. Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi.
Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n'abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250.
Ruzindana Obed yahamwe n'icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy'imyaka 25. Kuva ku italiki ya 07/04/1994 kugeza kuwa 12/04/1994 ibitero byicaga Abatutsi hirya no hino muri Komini ya Rwamatamu byabaga biyobowe na : Kayishema André wari mwarimu, Ntaganzwa Charles, Ruhumuriza Celestin wahoze ari umusirikare, Ruzindana Obed, Gikeri wahoze ari umusirikare, Murego wari Interahamwe ikomeye na Murwanashyaka. Ariko kuwa 12/04/1994 hiyongereyeho izindi Nterahamwe zari zikomeye cyane zirimo : Kibati, Jean Paul, Nsonera Christophe wari warahoze ari umusirikare na Bimenyimana Aloys hamwe n'abandi benshi. Ubwicanyi bwarakomeje, igitero simusiga cyabaye tariki 17 Mata.
Abatutsi barishwe mu Buharabuge, Rugarika mu Karere ka Kamonyi
Biharabuge, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n'abari bahahungiye guhera tariki 07 Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri. Habaye inama kuri Komini Runda ikoreshejwe na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabure bose ba selire na ba konseye abategeka kumenyesha Abatutsi ko aribo bahigwa, no kubwira Abahutu ko batagomba kongera gufasha Abatutsi.
Abatutsi bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo zishaka. Interahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n'ibindi. Izo nterahamwe zunganiwe n'izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri mu Rwabashyashya zayobarwaga koranaga na Sharangabo w' i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga interahamwe aho zajyaga kwica. Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri, imihoro, amasuka n'ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000.
Ubwicanyi bwatangiye ahagana saa saba kugeza nka saa moya z'ijoro. Nyuma yo kwica bacuje imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n'abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragamo inka cyitwa Cyabariza. Ubwicanyi bwabereye muri Komini Runda bwagizwemo uruhare cyane na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Assistant Burugumesitiri Habyarimana Vivien, umwarimu Uwimana Pelage, Joseph Setiba n'izindi nterahamwe.
Ijugunywa ry'Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo
Utugari dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyurwagamo n'interahamwe n'abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo. Hari site izwi cyane y'ahitwa mu Ruramba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994. Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje.
Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi bashorewe n'imbaga y'abantu bagenda bavugirizwa n'induru. Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.
Iyicwa ry'Abatutsi bo mu Kabuga, Umurenge wa Bumbogo, Gasabo
Kuva tariki 10-11 mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bitandukanye bo mu murenge wa Bumbogo ahitwa mu Kabuga ka Nyabikenke, ahahoze ibiro bya Secteur Karama hiciwe Abatutsi benshi bagera ku bihumbi bine magana atanu (4500). Abahiciwe ni abari baturutse ahantu hatandukanye nka Bumbogo, Kanombe, Musave, Kimironko na Ndera bahahungiye kuko bari bababwiye ko abaho babahaye ubuhungiro kuri Secteur Karama. Batangiye kuhagera kuva kuwa 10 â" 11/04/1994. Bigeze kuwa 12 Mata 1994, haza abaturutse i Gishaka n'abandi ba Nkuzuzu ; bigeze nijoro umujandarume witwaga Emmanuel azana za grenade azihetse kuri moto, haza n'imodoka y'uwitwaga Tadeyo wari interahamwe kabuhariwe izanye imihoro bari bamaze kwicisha abari bahungiye mu kiriziya I Gishaka ayizanamo Interahamwe z'impunzi zari zaravuye i Kivuye muri Byumba hamwe n'abitwaga abakonya bari baravuye Ruhengeri batuye i Rubungo n'izivuka Bumbogo zarimo abitwa : Mutaganira, Muyoboke Augustin, Karangwa Theophile na Rwabutogo. Nibo bishe abo batutsi guhera k'umugoroba wo kuwa 12 bageza mugitondo cyo kuwa 13 babarangije.
Iyicwa ry'Abatutsi i Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo
I Musenyi mu Bugesera, Perezida Habyarimana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa. Uwari responsabure wa serile Kagusa witwaga Karangwa yabwiye Abatutsi ko umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza.
Mu rugo rwe haje Abatutsi barenga 500. Karangwa yateguye gahunda y'uko bagomba kwica Abatutsi bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica. Abatutsi bake bari basigaye i Kagusa batangiye guhungira i Nyamata ariko abenshi bicirwa mu nzira batahageze. Ubu, muri uru rugo rwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside. Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura yayoborwaga n'uwitwa Ndayishimiye, kuva kuwa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994 hiciwe Abatutsi bamenyekanye 252 bakaba bashyinguye mu rwibutso ruhari.
Ivomo : Igitabo cya CNLG gifite umutwe ugira uti 'ITEGURWA N'ISHYIRWA MU BIKORWA RY'UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA' Paji 103-108
UKWEZI.RW