Imiryango y’abasirikare b’Ababiligi bishwe muri Jenoside yarakajwe n’imyitwarire y’igisirikare mu kubibuka -

webrwanda
0

Buri mwaka mu Bubiligi hategurwa igikorwa cyo kwibuka Abasirikare icumi b’iki gihugu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, bishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside. Aba bari bashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe uwo munsi.

Abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali baturukaga mu Kigo kiri Flawinne-Namur mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Igikorwa ngarukamwaka cyo kubibuka kibera ku Rwibutso rw’Umusirikare utazwi ruherereye imbere y’ahitwa Colonne du Congrès i Bruxelles.

Imiryango y’abo basirikare yagaragaje ko yababajwe n’uburyo kuri iyi nshuro iki gikorwa cyateguwe mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Martine Debatty, umukobwa w’umwe mu basirikare b’Ababiligi bishwe muri Jenoside yabwiye Ibiro Ntaramakuru Belga ko Minisiteri y’Ingabo yagenze biguru ntege mu kubamenyesha imyiteguro y’ibikorwa byo kwibuka.

N’agahinda kenshi, Debatty yagize ati “Ubusanzwe twakira ubutumire habura nk’ukwezi kumwe.’’

Buri mwaka, tariki ya 7 Mata, u Bubiligi bwibuka abasirikare babwo 252 baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika kuva mu 1945.

Ni igikorwa gihurirana no kwibuka urupfu rw’abasirikare 10 babwo b’abapara-commandos biciwe muri Kigali mu 1994, ubwo bari muri MINUAR, mu ntangiriro za Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Muri uyu mwaka, kwibuka aba basirikare byitabiriwe n’abantu bake ahanini kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, barimo Minisitiri w’Ingabo, Ludivine Dedonder; Umugaba w’Ingabo z’u Bubiligi, Admiral Michel Hofman, uhagarariye Umwami w’u Bubiligi ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dieudonné Sebashongore.

Debatty yabwiye itangazamakuru ko umuntu umwe gusa wo mu muryango we ari we wemerewe kwitabira iki gikorwa.

Abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n’ingabo zahoze ari iz’igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

Bahise bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cyari ahazwi nka Camp Kigali, bakihagezwa bagabweho igitero cy’abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu ikirimo, aho biciwe barashweho urufaya rw’amasasu aho bari mu nzu.

Mu masaha abiri bamaze barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, baje gutsindwa kuko barwanaga n’abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc, Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n’abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n’abari barashakanye n’Abatutsi babizize.

Urupfu rw’abasirikare b’Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri Mata 2007 ni bwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri "Camp Kigali" aho biciwe.

Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b’Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Nyuma yo gusoza igihano cye, uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018.

Inyubako abasirikare 10 b'Ababiligi biciwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi iracyabungabunzwe ndetse igaragaza neza imyenge amasasu barashwe yanyuzwagamo
Abasirikare b'u Bubiligi baguye mu Rwanda bubakiwe urwibutso rugaragazwa n'inkingi icumi nk'umubare wabo

Amafoto: Muhizi Serge




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)