Impanuka mbi ibereye Rwampara nonaha| Moto icitse feri igonga imodoka ebyiri (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri n'iminota mike, Rwampara mu karere ka Kicukiro habereye impanuka ikomeye, aho moto izwi nka Riffan yacitse feri maze igonga imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Rava 4. Nkuko tubikesha Bigtown TV yageze aho impanuka yabereye, yaganirije abashoferi bari batwaye ibi binyabiziga maze bavuga uko byagenze.
Umushoferi wari utwaye Riffan yavuze ko yamanutse maze ashatse gufata feri yumva biranze niko kugerageza guca kuri imwe mu mamodoka yari amuri imbere yisanga ari hagati y'imodoka ebyiri.
Undi mushoferi wari utwaye Rava 4 yazamukaga yavuze ko umushoferi wari utwaye Riffan ariwe wamugonze dore ko we yari ahagaze nyuma akabona Riffan ije ikamugonga.

Umushoferi wundi wari utwaye Rava 4 nawe yavuze ko amakosa yakozwe n'umushoferi wari utwaye Riffan kuko niwe waje agahita amugonga akaba avuga ko ubwishingiza bw'umushoferi wari utwaye Riffan bukwiye kubakoreshereza ibinyabiziga byabo byangiritse.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/impanuka-mbi-ibereye-rwampara-nonaha-moto-icitse-feri-igonga-imodoka-ebyiri-amashusho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)