Impinduka zidasanzwe muri ADEPR : Paruwasi zavuye kuri 401 zigirwa 134,… #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi mpinduka kandi zasize ikitwaga Umudugudu gihawe izina ry'Itorero ubu zikaba ari 3 125 zigize izi paruwasi 143.

Iki gikorwa cyo kugabanya paruwasi cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 mu rwego rw'impinduka muri iri torero no kubaka umudugudu na paruwasi byifuzwaga n'abayoboke baryo.

Ibi byatangajwe nyuma yo gukuraho itorero ry'akarere no kuvugurura indembo hashyirwaho abashumba b'indembo 9 zari zisanzwe ari eshanu byabaye ku wa 21 Gashyantare 2021.

Aya mavugurura ari gukorwa muri ADEPR ashingiye ku byasabwe komite y'inzibacyuho yashyizweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) birimo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z'imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere ndetse n'inzego z'imirimo, imikoranire n'imikorere muri ADEPR, kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Izi mpinduka zakozwe binyuze mu itsinda ry'abayoboke bari mu byiciro birimo abakirisitu, abashumba, abapasiteri basesenguye ibyo Umudugudu ugomba kuba wujuje n'ibyo ukora.

Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabwiye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, ko izi mpinduka zigamije kongerera ubushobozi iri torero kugira ngo rikomeze gutanga ubutumwa bwiza.

Inzego nyinshi zegerejwe abakirisitu mu gihe Paruwasi yagizwe nk'urwego ruhuza ibikorwa byose biri ku rw'amatorero. Umushumba wa Paruwasi azaba afite inshingano zo guhuza abayobozi hagamijwe kubongerera ubushobozi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Impinduka-zidasanzwe-muri-ADEPR-Paruwasi-zavuye-kuri-401-zigirwa-134

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)