Impunzi 122 zivuye muri Libya zitegerejwe mu Rwanda -

webrwanda
0

Icyiciro cya gatanu giheruka kwakirwa mu Rwanda cyageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Ukuboza 2020, cyarimo impunzi 130.

Biteganyijwe ko izi mpunzi zigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, saa Mbili zo kuri uyu wa 15 Mata 2021.

Izi mpunzi zirakirwa mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu, aho azasura ibikorwa bitandukanye UNHCR itera inkunga. Araba aherekejwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

Nyuma yo kugera i Kigali barabanza gupimwa Coronavirus mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, icumbikiye abandi bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye na UNHCR ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko izakomeza gufasha impunzi n’abimukira bari ku butaka bwayo kugeza habonetse igisubizo cy’ibibazo bafite.

Icyiciro cya gatandatu cy'impunzi zivuye muri Libya kiragera mu Rwanda kuri iki Cyumweru



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)