Ingabo za FARDC zatangije ibitero ku Nyeshyamba za Nyatura na FDLR muri Masisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho Inyeshyamba za nyatura APCLS ,zifatanyije na FDLR zigabye ibitero muri Teritwari ya Masisi maze zigahita zigarurira tumwe mu duce tugize iyo Teritwari nta mirwano ibaye kuri Ubu ingabo za FRDC zatangije ibitero byo guhashya izi nyeshyamba.

Imirwano ikaba yaratangiye mu gitondo cyo kuwa 11 Mata 2021 mu gace ka Nyabyondo muri Segiteri ya OSO- Banyungu ho muri Teritwari ya Masisi aho ingabo za FARDC zatangiye kugaba ibitero simusiga ku Nyeshyamba za Nyatura APCLS na FDLR zari zimaze iminsi igera kuri itatu zigamba ko zafashe tumwe mu duce tugize Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y'Amajyaruguru.

Telesphore Mitondeke umuvugizi w'umuryango utabogamiye kuri Leta ukorera muri Teritwari ya Masisi yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko kuva iyi mirwano yatangira ingaruka zatangiye kugera ku baturage aho abantu babiri barimo umwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 7 bamaze kuhasiga ubuzima bazize uruhurirane rw'Amasasu naho abandi bantu 8 barakomereka mu gihe umutegarugori umwe yashimuswe n'izi Nyeshyamba maze asaba inzego z'umutekano gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano ugaruke muri Masisi.

Yagize ati:'Muri make abaturage 2 bamajije kuhasiga ubuzima barimo umwana w'umukobwa w'imyaka 7 n'aho abagera ku Munani bakomeretse bikomeye, mugihe umugore umwe yashimuswe n'inyeshyamba za Nyatura zifatanyije na FDLR.

Ikibazo cy'umutekano muri Masisi gikeneye kwitabwaho n'inzego Zose zibifite mu nshingano.Hakenewe ingamba nshya zifatika kugira ngo ugaruke muri aka Gace.

Akomeza avuga ko abantu benshi bifungiranye mu mazu yabo mu gihe abandi bahungiye Kuri centre de Santé ya Nyabyondo no ku bitaro bya Médecin sans Frontière(MSF) uhakorera .

Maj Njike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri rejiyo ya 34 ya FARDC ikorera muri Kivu y'Amajyaruguru nawe yemeje iki gitero maze ashimangira ko ingabo za FARDC zatangiye guhashya no gusubiza inyuma izi Nyeshyamba ndetse ko zamajije kwigarurira uduce twa Mweso na Kitshanga twari twarigaruriwe n'izi Nyeshyamba,mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa Rwanda Tribune uri i Goma.

Yagize ati: ' Mu gace ka Nyabyondo ingabo zacu zatangije ibitero ku nyeshyamba za Nyatura APCLS na FDLR ariko kugeza magingo aya ,ingabo za FARDC zikomeje gukubita inshuro izi nyeshyamba zisize hamwe ndetse uduce twa Mweso na Kitshanga tukaba twongeye kujya mu maboko y'ingabo za FARDC.

Hari zimwe muri izi Nyeshyamba zamanitse amaboko zikaba zahise zishyikiriza igisirikare abandi bamburwa intwaro.Nizeye ko mu masaha ari imbere ndaza kubaha andi makuru y'uko ibintu biri buze kuba byifashe.'

Uduce twinshi twa Masisi tukaba magingo aya turi kuberamo imirwano ihuje FARDC n' inyeshyamba za Nyatura APCL zifatanyije na FDLR.

Ibi akaba yabitangarije mu mugi wa Goma ubwo yagiranaga ibiganiro n'abayobozi b'intara ya Kivu y'Amajyaruguru hamwe n'umuryango utegamiye kuri Leta ukorera muri iyo Ntara.

Rwanda Tribune



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-fardc-zatangije-ibitero-ku-nyeshyamba-za-nyatura-na-fdlr-muri-masisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)