Lord Stuart Polak wo mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 22 ubwo Inteko Ishinga Amategeko rusange yari yateranye.
Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu, ishyizeho itsinda rya bamwe muri bayigize, bazasaba Guverinoma ya kiriya gihugu kugeza mu butabera Abanyarwanda bagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Lord Stuart Polak yavuze ko ririya tsinda rizakora izi nshingano mbere y'uko haba inama ya CHOGM izahuza Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma z'ibihugu biri mu muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Yavuze ko bitumvikana kuba aba bantu bakekwaho ibyaha bikomeye nka biriya baratinze kugezwa imbere y'ubutabera ngo babazwe ibyo bashinjwa.
Yagarutse ku ntambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka nyuma y'imyaka 27 habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni 1 ndetse ikangiza inzego zose z'ubuzima bw'Igihugu.
Lord Stuart Polak wavugaga ko u Rwanda n'u Bwongereza bifitanye umubano mwiza, yavuze ko iki gihugu cyagize uruhare runini mu byagezweho n'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe nko mu masezerano atandukanye yagiye asinywa arimo isoko rusange rya Africa ndetse n'ay'imiyorere myiza.
U Bwongereza bwakomeje kugenda biguruntege
Muri 2013 mu Bwongereza hafatiwe Abanyarwanda batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ari bo Emmanuel Nteziryayo wahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Mudasomwa ; Charles Munyaneza wari Burugumesitiri wa Kinyamakara ; Celestin Ugirashebuja wari uwa Komini Kigoma ; Dr Vincent Bajinya wakora muri ONAPO na Celestin Mutabaruka wari umuyobozi w'umushinga Crete Zaire Nil muri Gikongoro.
Aba banyarwanda bakomeje kwidegembya muri kiriya Gihugu kuko cyabimye u Rwanda ngo rubaburanishe ndetse na cyo ubwacyo cyanga kubajyana imbere y'Ubutabera.
Ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bihugu bimwe na bimwe bitaremera gukoresha inyito ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n'ibikomeje gucumbikira abasize bayikoze.
Perezida Kagame utaravuze izina rya kimwe muri ibyo bihugu, yavuze ko hari Igihugu cyakunze gusabwa kenshi n'u Rwanda ko cyarwoherereza abo bantu ariko kikavuga ko kitizeye ubutabera bwaro.
Yagize ati 'Twageze n'aho twinginga, turavuga tuti niba mutizeye ubutabera bwacu nibura mwizeye ubwanyu, nimubaburanisheâ¦'
- Lord Stuart Polak asoma iki cyemezo
UKWEZI.RW