Aka kaboga kadakunze kuvugwa mu nyama ziribwa mu Rwanda, kamuritswe bwa mbere mu mujyi wa Musanze muri Hotel izwi nka Centre Pastoral Notre Dame de Fatima. Abatinyutse kurya bwa mbere kuri Brochette y'inyama y'ikinyamujonjorerwa-Ikinyamushongo( bitewe n'uko bamwe bakita), bahamya ko nta nyama iryoshye nkayo, ariko kandi ibiciro si ibya buri wese, iribwa n'uwifite ku mufuka.
Ibinyamushongo cyangwa se ibinyamujonjorerwa, byororwa na Rwiyemezamirimo witwa Imbabazi Domnique Xavio utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze. Avuga ko yatekereje umushinga w'ubu bworozi nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi rya UR-CAVM riherereye I Musanze akabura akazi.
Umwe mu bariye kuri aka kaboga witwa Varelienne Maritha wo mu Murenge wa Cyuve yabwiye Kigali today dukesha iyi nkuru ko yaje kurya aya mafunguro mashya y'ibinyamujonjorerwa, ko ndetse nk'umubyeyi agomba kubanza kugira ngo naha abana abahe ibyo yabanje kugerageza kuko ngo yumvise ko aka kaboga gafite intungamubiri nyinshi.
Yishimiye uburyohe bwazo ati ' Mbega inyama ziryoshye! Zirenze inyama z'inkoko kuko iz'inkoko ziraryoha ariko ziba zumye ukuntu, ariko izi ziroroshye cyane zifite umwihariko, mu buryohe nazishyira hagati y'inkoko n'ifi ikaranze neza'.
Akomeza ati 'Iki kiribwa gifite intungamubiri, bakagombye kugishyira muri gahunda ya Leta bakagikangurira abana, indwara ziterwa n'imirire mibi zigacika, kandi mwibuke ko twiteguye abashyitsi muri CHOGM, ni ngombwa ko abantu baza bisanga, ntibaze ngo baburare kuko babuze ibiribwa by'iwabo'.
Kwizera Bienvenue, Umwarimu muri Kaminuza ya UTAB, na we wanyuzwe n'icyo kiribwa yagize ati 'Ni ikiribwa nishimiye impumuro yacyo, ni inyama nziza kandi ziraryoshye, njye naziriye, ntaho zihuriye n'inyama z'inkoko izi zirarenze, ahubwo uyu musore umushinga we awugeze ku banyarwanda bose borore aya matungo, ndi urugero rwiza rwo guhamya ko amafunguro y'ibinyamushongo aryoha'.
Intore Jean Bosco umwe mu bakozi ba Hoteli wayoboye icyo gikorwa cyo guteka izo nyama, yavuze ko batetse izo nyama mu rwego rwo kongerera Abakiriya babo serivise zinyuranye, aho yizeye ko bizongera abakiriya ubwo inama ya CHOGM izaba itangiye.
Ati 'Hoteli yacu yakiriye amafunguro adasanzwe, ariko tuba dufite muri gahunda mu rwego rwo kongera abakiriya no kubaha ibibanezeza bitandukanye, ni byiza ko dutegura amafunguro adasanzwe y'ibinyamujonjorerwa bisanzwe bituye ino iwacu mu makoro, numva ko muri CHOGM bishobora kongera abakiriya muri Hoteli yacu'.
Akomeza avuga ko ari kenshi bajya bakira ubutumwa bw'abashaka kuza muri Hoteli babaza niba bafite amafunguro y'ibinyamujonjorerwa, avuga ko mu rwego rwo gutuma abakiriya banyurwa n'ibyo basanze muri hoteli, izo nyama ari kimwe mu bizabafasha kunguka abakiriya benshi.
Ku bijyanye n'ibiciro aho byagaragaye ko izo nyama zihenze kurusha izisanzwe, yagize ati 'Ku biciro urabona ni amafunguro mashya yinjiye muri hoteli, turashaka kubimenyereza abantu mu biciro biciriritse, Burusheti tuzajya tuyitangira 1500FRW, ipura isanzwe iriho amashaza n'ibindi ntituzarenza 3000 FRW, ariko ku muntu w'umunyamahanga iyo pura tuzajya tuyimuhera 15000FRW, kuko iwabo usanga igura hafi ibihumbi 30 FRW, ni mu gihe isambusa izajya igurishwa 1000FRW'.
Imbabazi Dominique Xavio nyiri umushinga Golden Insect Ltd worora ibinyamujonjorerwa, yavuze ko yatekereje ubwo bworozi agamije gufasha abanyarwanda kubona ibiribwa bifite intungamubiri, kandi afasha igihugu kwakira abanyamahanga banyuranye baba bashaka kubonera mu Rwanda amafunguro y'iwabo.
Uyu Rwiyemezamirimo, akomeza avuga ko yiteguye kubona Abaguzi benshi bityo bikazamufasha kuzamura umushinga we no kuwuteza imbere. Avuga ko iyo ibintu ari bishya umuntu atangirana na bikeya, uko isoko ryaguka akaba ari nako wongera umusaruro. Ahamya ko uko abantu bazagenda babishaka ari benshi ari nako azongera umusaruro w'ibyo akora mu bwinshi no mu bwiza, agahaza igihugu cyose ndetse akaba yanakoreza mu mahanga'.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : https://www.intyoza.com/inyama-yikinyamujonjorerwa-i-musanze-iragurwa-nufite-ikofi-irimo-agatubutse/