Iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye – Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mata 2021, mu muhango wo gusoza amasomo y'abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z'u Rwanda bari ku rwego rw'abofisiye bato.

Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Witabiriwe n'abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda, abo mu nzego za Leta ndetse na bamwe mu bagize imiryango y'abasoje amasomo.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu kubaka ubushobozi bw'Ingabo z'u Rwanda haba hagamijwe kurinda ubusugire bw'abaturarwanda, ariko ntawe rushaka gutera ubwoba.

Yagize ati 'Nta we dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we, ndavuga ahandi, ahubwo uhereye no ku baturanyi ukajya n'ahandi, twifuza umubano mwiza. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke duhereye ku baturanyi abo mu Majyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba n'Amajyaruguru.''

Yashimangiye ko mu kubaka ubushobozi bw'ingabo ahanini binajyana no kwitegura guhangana n'uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ituze ry'Abanyarwanda.

Ati 'Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere no kugira ngo twumve ko iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye.''

'Icyashaka guhungabanya ubusugire bw'igihugu cyacu, icyo aricyo cyose, ubwo bushobozi ni cyo twifuza kubukoresha, ntitwifuza kubukoresha hanze y'igihugu cyacu twifuza kugira uwo tugirira nabi. Uwashaka guhungabanya ubusugire bw'igihugu cyacu, ntibyamugendekera neza, byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.''

Ubu butumwa yabutanze mu gihe bamwe mu bayobozi n'abarwanyi bahoze mu Mutwe w'Iterabwoba wa FLN ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD, yashinzwe na Paul Rusesabagina batawe muri yombi ndetse bakaba bari imbere y'ubutabera.

FLN yagabye ibitero bitandukanye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, byaguyemo abantu icyenda, abandi barakomereka, ndetse hanangizwa imitungo itandukanye.

Nyuma y'ibi bitero Ingabo z'u Rwanda zatabaye bwangu ndetse ababigizemo uruhare barakurikiranwa.

Ubwo yatangizaga icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yongeye kuburira imitwe y'iterabwoba, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k'imitwe y'iterabwoba.

Icyo gihe yagize ati 'Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w'igihugu cyacu imbere y'ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro'.

Umukuru w'Igihugu yibukije abofisiye ko inshingano zabo z'ibanze ari ukurinda igihugu.

Yakomeje ati 'Mugomba guhora muzirikana ko mu murimo wanyu, mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, abavandimwe banyu n'abandi. Ni inshingano iremereye mukwiye guha agaciro gakwiye, RDF igakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa nkuko nabivuze.''

Perezida Kagame kandi yavuze ko umusanzu w'u Rwanda mu kubungabunga amahoro unarenga imbibi z'u Rwanda, ukanagera mu bindi bihugu.

Ati 'Aho hakongerwaho uko twafasha mu buryo bwo kubaka umutekano ahandi mu gihe twifashishijwe, ibi bigaragarira mu bikorwa byagiye bigaragara hanze aho twasabwe gukorana n'inshuti, ibindi bihugu ndetse na Loni kuzana amahoro cyangwa gushakisha amahoro mu bihugu bitayafite. Ibyo twagiye tubyitabira vuba na bwangu.''

U Rwanda kandi ni igihugu cya gatatu ku Isi gifite umubare munini w'abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo buzwi nka 'UNMISS' ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka 'UNAMID' n'ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka 'MINUSCA'.

Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw'u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw'u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iterabwoba-ryatuzaho-twahangana-naryo-uko-bikwiye-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)