Iterambere ntacyo ritazazana…Ubu kuri 15.000Frw wafashwa kubona umugeni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe hamenyerewe isoko aho umuntu ava mu rugo afite 1000 Frw cye akajya kugura inyanya mu isoko rya Ziniya, Kimironko cyangwa Kimisagara.

Cyangwa se ukaba wiyicariye iwawe mu Gatsata ukegura telephone cyangwa mudasobwa yawe ubundi ugatumiza ishati i Shangai mu Bushinwa cyangwa ugatumiza icyo kurya uri Nyamirambo kikakugeraho kivuye Kicukiro.

Mu mezi abiri ashize, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe sosiyete 'Ndangira Umugeni Company Ltd', ihuza abashaka kurongora n'abashaka kurongorwa, abashimanye bakabana, abagayanye buri umwe akaguma ku isoko kugeza ubwo uwo Imana yamuremeye arimusanzeho inkweto ikabona iyayo.

Iyi sosiyete iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko ku cya Mitsingi, ihuza abakobwa n'inkumi bifuza kurushinga, ariko ubishaka akabanza kwishyura.

Uwabyumva yagira ngo ni amashyengo ariko ab'inkwakuzi 64 bamaze kwiyandikisha. Ubwo kandi ushobora kwibwira ko ari abasore gusa kuko ari bo bariye isoni. Reka da !, muri abo bamaze kwiyandikisha abasore ni 34 naho 30 basigaye ni abakobwa bashaka abagabo.

Ibi byaje bite ?

Amateka nyarwanda agaragaza ko kera nta musore cyangwa inkumi yirangiraga uwo bazabana. Iyo Umuryango wabaga umaze kubona ko umusore akuze, bamureberaga umuranga akajya kubashakira umukobwa w'imico myiza, ukomoka mu muryango mwiza bakabagezaho icyifuzo cy'uko umusore wo mu muryango wa runaka yifuza kurongora umukobwa wo mu muryango wa naka.

Iperereza ryarakorwaga mu miryango yombi, babona nta nzigo ibabuza kurushinga bakemeranya indi misango ibanziriza ubukwe nyirizina, nko gufata irembo, gusaba, gukwa n'ibindi.

Nubwo hashize igihe iyi migirire isa nk'idakorwa uko bikwiriye kubera ibihe, kuri ubu akenshi umusore washakaga kurongora yirwarizaga agashakisha umukunzi, uwo ashimye akamushyikiriza umuryango ya mihango gakondo yo gufata irembo, gusaba no gukwa igakurikiraho.

Wakwibaza icyateye umunyamategeko Dusabimana Vedaste gushinga 'Ndangira Umugeni Company Ltd' dore ko ari na sosiyete ifite ibyangombwa biyemerera gukorera mu Rwanda. Nta gitangaza kandi, umunyametegeko ntiyakwishora mu bintu bitemewe n'amategeko.

Me Dusabimana Vedaste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ashinga iyi sosiyete yari afite igitekerezo cyo gukomeza ingo nshya kuko yahoraga yifuza gukora ubujyanama mu ngo.

Ati 'Bijya gutangira nifuzaga kujya ngira inama ingo zifite ibibazo, icyakora kubera imyaka yanjye no kuba ntari umuhanga cyane bikangora. Niko naje gufata icyemezo cyo gushaka kubaka ingo nshya noneho nkajya nzigira inama mpereye mu mizi.'

Inama yatangiye azitangira ubuntu ndetse ashyiraho itsinda rya WhatsApp ryari rishinzwe gusa kugira inama ingo nshya no guhuza abashaka kurushinga.

Hari abagannye iri tsinda bashaka kumuvangira, bafite izindi ntego zirimo gushaka abakunzi bo kwimara ipfa by'akanya gato. Amaze kubona ko hari abari kubikerensa yahinduye umuvuno, abigira ubucuruzi ashyiraho ibiciro kugira ngo uzajya umusaba guhuzwa n'umugeni, abe koko ari ibintu yatekerejeho neza.

Ati 'Kuva kera nakundaga guhuza abantu bagakundana, nyuma naje gukora group ya WhatsAppp ikajya ihuza abasore n'inkumi bifuza kubaka. Bitewe n'uburyo abantu bayitabiriye ari benshi, habaga harimo n'abikinira bituma tubona ko bigoye gutandukanya umuntu ukomeje n'uwaje afite ikindi ashaka.'

Kugeza ubu umuntu wifuza umugeni iyo agannye 'Ndangira Umugeni Company Ltd' asabwa kwishyura ari hagati y'ibihumbi 10 na 15 by'amafaranga y'u Rwanda.

Umaze kwishyura aya mafaranga hari urupapuro yuzuza ruriho uko ateye ndetse n'ibyo yifuza ku wo bazarushingana.

Mu kuzuza uru rupapuro agirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'iyi sosiyete bigamije kumuhugura ku bijyanye no kubaka urugo. Ushaka umugeni ahabwa iminsi iri hagati y'ibiri n'itatu bakamurebera mu bo bafite wujuje ibyo asaba.

Umukiriya ahabwa amahirwe yo guhitamo abageni batanu, iyo nta n'umwe ashimye baramureka cyangwa akishyura andi serivise igatangira bundi bushya.

Mu guhuza abashimanye, ubuyobozi bwa 'Ndangira Umugeni Company Ltd' bubaha umwanya ubwabo bakaganira ku buryo buri wese amenya uwo bagiye kubana akaramata.

Hari uwabyumva agakeka ko ari icuruzwa ry'abantu dore ko ari kimwe mu byaha byeze kuri ubu. Dusabimana we siko abibona. Ati 'Nta cyaha kirimo kuko twe duhuza abantu ku bw'ineza y'umuryango nyarwanda no kubaka ingo zibereye abanyarwanda.'

Ubucuruzi mu bijyanye n'ubukwe si ubw'ubu. Hashize iminsi mu bindi byiciro by'ubukwe bikorwa, nk'aho umusore cyangwa inkumi ishaka kurushinga ariko nta mwanya afite wo gutegura ubukwe, hari za sosiyete zitandukanye zibafasha kubutegura zikabashakira ibikenerwa byose, kugeza ku bambarira umusore cyangwa umukobwa. Ni ukuvuga ngo uretse umusore n'umugeni, abandi bose batashye ubukwe umusore cyangwa umugeni ashobora kubamenyera mu muhango w'ubukwe, ukuyeho bake bo mu miryango yombi.

Ingo zubatse ku musenyi

Akingeneye Jeanne, umuturage wo mu mujyi wa Kigali, afite impungenge ku buryo ingo zizubakira kuri uku guhuzwa zizaramba.

Ibi abishingira no ku bibazo biri mu zubatswe mu buryo busanzwe aho gatanya zimaze igihe zivuza ubuhuha. Mu mwaka wa 2019, mu Rwanda imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana. Ni mu gihe mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

Akingeneye ashingiye kuri izo mpungenge yagize ati 'Nibyo rwose bashobora guhuza abantu mu minsi ya mbere wenda bakanakundana, ariko kubaka ni ibintu bidakinishwa si iby'igihe cy'agahararo gusa kuko ubana igihe n'umuntu. Ibaze uramutse ukosheje byoroshye uko yagucyurira ashingiye k'uko yakubonye. Sha njye nta cyizere nabiha rwose !'

Umusizi Nsanzabera Jean De Dieu, umwanditsi w'ibitabo by'amateka n'umuco nyarwanda, yavuze ko kuranga muri ubwo buryo bihabanye cyane no kuranga bimenyerewe mu muco nyarwanda.

Ati 'Kera wasangaga umuranga aranga umukobwa batuye ku musozi umwe, azi neza imico ye ndetse anazi umuryango akomokamo.'

Impamvu yagombaga kuba azi neza umuryango akomokamo, Nsanzabera avuga ko byaturukaga ku kuba umusore atararambagizaga inkumi gusa, ahubwo ngo yarambagizaga umuryango.

Umusizi Nsanzabera ntahakana ko ingo ziri kubakwa n'iyi sosiyete zishobora kubaho ariko impungenge zikaba ku kuramba kwazo.

Umuturage Nkurunziza Felix we yavuze ko guhuza umusore n'inkumi bagiye kurushinga babanje kwishyura ari ibintu bigoye ku hazaza h'urugo rushya.

Uyu mugabo yavuze ko uko biri kose ari uburyo bworoshye bwo kubona umukunzi ariko atari uburyo bwiza ku bashaka kubaka urugo ruzabana akaramata.

Kugeza ubu nta rugo na rumwe sosiyete 'Ndangira Umugeni Company Ltd' irubaka ngo bashakane, icyakora ngo hari abo bamaze guhuza bageze kure ibiganiro.

Ivomo : Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Iterambere-ntacyo-ritazazana-Ubu-kuri-15-000Frw-wafashwa-kubona-umugeni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)