Ubu butumwa Jules Sentore yabunyujije kuri Twitter asaba abagabo bagenzi kureka gufata umugore nk'igikoresho, kuko kumukwa bitavuze kumugura.
Yanditse agira Ati "Bagabo nimusigeho ntabwo umugore ari igikoresho kuko iyo wamukoye burya ntuba umuguze ahubwo uba wubashye umuryango wamwibarutse nawe ukagira uti muragahorana amata ku ruhimbi, dore ubutore ni ubu 'kubaha Umwari w'u Rwanda ni ryo shema ry'igihugu"
Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly [R. Kelly] nawe afite icyo kuvuga kuri iyi ngingo yo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuko ari byo afungiye.
R. Kelly yagiye yisanga imbere y'inkinko mu bihe bitandukanye aryozwa ibyaha 13 bitandukanye bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina.
Byamenyekanye ko R. Kelly yagiye ashakisha abana b'abangavu akabafata ku ngufu biturutse kuri filime mbarankuru yiswe 'Surviving R. Kelly'. Iyi filime ikubiyemo amakuru y'ibirego by'ukuntu yagiye ashakisha abangavu bo kuryamana nabo kuva yatangira umuziki nk'uwabigize umwuga.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Sign of Victory', kenshi yagiye ahakana ibyo ashinjwa birimo gusambanya abakobwa bakiri abana no gucuruza abantu agamije ubusambanyi. R. Kelly wamamaye mu 1990, amaze igihe kirenga umwaka ari muri Gereza.
Mu 2018, Ihuriro ry'imiryango mu Rwanda itari iya Leta ryakoze ubushakashatsi bugamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya Politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.
Ni ubushakashatsi bakoreye mu turere dutanu, Gakenke, Rulindo, Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza. Babonye ko 54% by'abagore bo muri utwo turere bakoreweho ubushakashatsi bahuye n'ihohoterwa naho 46% bavuze ko bahura n'ihohotera rishingiye ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina y'agahato.
Itegeko rivuga ko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw'intege nke z'uwakorewe icyaha bihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 15.
Muri Nzeri 2019, Me Jean Claude Rwagasore, umunyamategeko akaba n'umwunganizi mu nkiko, yabwiye BBC ko imanza zo gufata ku ngufu n'irindi hohotera rishingiye ku gitsina zigoye kuzibonera ibimenyetso.
Ati: "Ibi byaha byo bigira umwihariko wabyo mu ikorwa kuko hari ubwo bitangira bisa n'ubwumvikane kubera inyungu runaka. Ugasanga ari umukoresha ushaka gusambanya umukozi we cyangwa umuntu uri gusaba akazi. Kandi bose nta uri munsi y'imyaka 18".
Uyu munyamategeko yavuze ko ibyaha nk'ibi bigoye kubibonera ibimenyetso mu gihe hashize igihe bikozwe.
Nta kintu cyoroshya umutima w'uwasambanyijwe ku gahato nko kubona ubutabera. Gusa, ariko hari benshi bakorerwa iri hohoterwa batabona imbaraga zo kubivuga, bakaguma agahinda kadashira ibihe n'ibihe.