Kaminuza yu Rwanda yatangaje igihe umwaka w'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byangajwe na Kaminuza y'u Rwanda (University of Rwanda) mu itangazo ryayo ryo kuri wa Gatanu tariki 9 Mata 2021 ryaje rishimangira igihe abanyeshuli bazatangirira. Abanyeshuli basoje amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2019 bari bemerewe kwiga muri kaminuza y'u Rwanda mu ntangiriro za 2020 bari bamaze igihe kirenga umwaka bategereje kugana ishuli ariko ubu basubijwe.

Nk'uko iri tangazo ribyerekana rivuga ko abanyeshuli bazatangira mu mwaka wa mbere wa mashuli wa 2020/2021 bose bazatangira kuwa 19 Mata naho abandi bizagenda biterwa na Koleje bigamo ndetse n'ibyo biga. Ku ruhande rwa Koleje y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) niyo izatangira nyuma hamwe na Koleje y'ubuvuzi bw'abantu (CMHS).

N'ubwo iri tangira ry'amashuri ritangajwe hari abanyeshuli batari babona amanota y'umwaka wa 2019/2020 ndetse no ku ruhande rw'abarangije mu myaka isoza batari bayabona. 

Gusa ku rundi ruhande urebye usanga ibi bibazo byose byaratewe n'ikibazo cy'icyorezo cya Covid-19 dore ko iyi kaminuza yakoze iyo bwabaga igakomeza kugerageza gushaka uko abanyeshuli bayo bakomeza kwiga n'ubwo bitari byoroshye aho hari n'abasoje amasomo ahanini hakoreshejwe iyakure (Kwiga hifashishijwe murandasi).

Muri iri tangazo ryasohotse riri mu rurimi rw'icyongereza ryaje rinamenyesha igihe abanyeshuli bagomba kuziyandikirizaho bitewe n'ibyo biga na Koleje bigamo.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104662/kaminuza-yu-rwanda-yatangaje-igihe-umwaka-wamashuli-20202021-uzatangirira-abo-mu-wa-mbere--104662.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)