Kaminuza y’u Rwanda yihaye umukoro wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside -

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwasabye abanyeshuri bayigamo, abarimu n’abakozi bayo kuba aba mbere mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abanyeshuri, abarimu ndetse n’abakozi b’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ni hamwe mu hantu hari hazwi ko haba abanyabwenge ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe muri bo bishoye mu bwicanyi bica bagenzi babo.

Amateka yerekana ko ari naho hagaragaye abacurabwenge bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yavuze ko umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda ukwiye gufata iya mbere mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu kwigisha ndetse no guhugura abakigaragarwaho n’ibikorwa nk’ibyo bigayitse.

Ati “By’umwihariko ndashishikariza urubyiruko rurimo n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, kugira uruhare ku buryo butomoye mu kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Ndabakangurira kurwanya mwivuye inyuma umugambi mubisha ugaragara muri iki gihe mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, wo kwinjiza ubwo burozi mu mitwe y’urubyiruko. Mureke tube maso kugira ngo hatazagira uwongera kuduca mu rihumye mu buryo ubwo ari bwo bwose butatwubaka nk’Abanyarwanda.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuze ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mutijima Venuste ati “Izo mbuga nkoranyambaga bakoresha natwe nk’urubyiruko turazikoresha, dukwiye kuzijyaho tutagiye kureba amakuru gusa, ahubwo tukajyaho tugiye no kugaragaza ukuri kuri ba bantu bapfobya cyangwa bagoreka amateka kandi bayazi.”

Mukashyaka Ange Umwali we asanga bakwiye no gushyira ingufu mu kwandika ibitabo bivuga amateka y’ukuri y’u Rwanda.

Ati “Tukarushaho kwandika ibitabo bivuga ukuri tukarushaho gusobanurira barumuna bacu amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.”

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y’abanyeshuri, abakozi n’abarimu biciwe mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje (iburyo) yasabye abanyeshuri b'iyi kaminuza, abarimu n'abayobozi kuba aba mbere mu kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside
Prof Lyambabaje ashyira indabo kumva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Ni umuhango witabiriwe n'abantu bake bahagarariye abandi kubera ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atemerera abantu benshi guteranira hamwe
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)