Kamonyi: Umusore w’imyaka 23 yiciwe mu nzu yibanagamo -

webrwanda
0

Umurambo w’uwo musore w’imyaka 23 y’amavuko wabonywe na mushiki we ahagana saa Cyenda z’amanywa kuri uyu wa 13 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gafonogo mu Kagari ka Mwirute, ahita abimenyesha ubuyobozi. Uwo musore yari asanzwe yibana mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo musore yari imfubyi kandi yari akiri muto ku buryo bigoye kumenya niba hari abantu bari bafitanye amakimbirane na we.

Ati “Birakekwa ko bamwishe. RIB yatangiye iperereza no gukusanya ibimenyetso. Kugeza ubu nta muntu ukekwako ko yamwishe kuko ni umwana wari ukiri muto, utavuga ngo afitanye amakimbirane n’abantu.”

Nkurunziza yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zamaze kuhagera kandi zatangiye gukusanya amakuru yimbitse ku rupfu rw’uwo musore.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uwo musore yaba yishwe atewe icyuma ku ijosi.

Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Kamonyi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)