Polisi yatangaje ko uyu musore yafashwe ku wa 31 Werurwe ahagana saa tatu z’ijoro, akura ibyuma muri moto nshya ifite ibirango abishyira mu yindi. Yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu gasanteri ka Kamuhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu musore yari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo bikanze abapolisi bagahita biruka.
Yavuze ko gufatwa k’uyu musore kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wababonye agahita atanga amakuru.
Ati "Umwe mu banyerondo yari mu gasanteri ka Kamuhanda ari mu kazi abona abantu barimo gukura ibyuma muri moto imwe babishyira mu yindi. Yabegereye ababaza ibyo barimo muri iryo joro baramutuka baramubwira ngo areke bamuhe 500 Frw aceceke, kubera ko yabonaga ibyo barimo babikora mu ijoro yagize amakenga ajya ku ruhande ahamagara Polisi.”
SP Kanamugire yakomeje avuga ko ako kanya abapolisi bahise bahagera basanga koko uriya musore usanzwe ari umukanishi yahambuye moto ebyiri imwe yari ishaje arimo kuyikuramo ibyuma agiye gushyiramo ibya moto nshya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kugeza ubu nta muturage wari watanga ikirego avuga ko yabuze moto.
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane nyiri moto ndetse hashakishwe na bariya bacitse.