"Kariya ga 'Cornea' ushobora kugatera ku wund... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butumwa, bwaherekejwe n'ibitekerezo bitandukanye by'abantu bashimaga umusore witwa Kendrick Kevin wemeye guha Niyo Bosco ijisho, bamushimira uburyo yitanze ndetse banerekana amarangamutima yabo cyane. Bamwe bavuze ko ibyo uyu musore yakoze bigaragara urukundo nyarwo abantu bari bakwiriye gukundana.

Niyo Bosco yakozwe cyane ku mutima n'urukundo yeretswe n'uyu musore wemeye adahatwa kumuha ijisho, atangaza ko yiyongereye mu bantu yifashisha asobanura impamvu yo kubaho kwe. Mu butumwa bwe yagize ati "Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwanjye. Nishimiye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubuse ndi inde wo gutekerezwaho aka kageni?. Imana y'urukundo iguhe umugisha".

Mu bandi bantu twabonye bashimye uyu musore Kendrick Kevin harimo n'umukobwa witwa Keza Shekina ku rubuga rwa Instagram wagize ati "Nanjye mwemereye irindi jisho kubera ko ndamukunda cyane, nshaka ko andeba nari narabuze uburyo mbibwira Irene. Mu gushaka kumenya niba koko ibyo Keza yavuze ari byo, nka inyaRwanda twashatse uyu mukobwa ubusanzwe utuye muri Canada turamuvugisha".


Keza nawe yifuza guha Niyo Bosco ijisho kugira ngo bajye barebana

Twamubajije uko yatekereje guha Niyo Bosco ijisho, adusubiza agira ati "Nabitekerejeho igihe kinini ariko kubera ko ntari mfite uburyo nabikoramo ndaceceka ariko nabonye undi muntu wanteye ingabo mu bitugu ndavuga ngo nanjye igihe ni iki cyo gusohoza icyo niyemeje".

Yakomeje agira ati "Impamvu ya mbere nemereye uyu muhanzi ijisho ndamukunda cyane, kandi ikindi ni uko atariwe wahisemo kuba uko, iyo Imana imubaza uko ashaka kuzaba ntiyari kuzahitamo kubana n'ubumuga kandi siwe gusa mbantekereza ku bantu bose bavukanye ubumuga butandukanye cyane cyane ku badafite ingingo ebyiri kandi njye nzujuje".

Niyo Bosco afite ijwi rikurura ingeri zitandukanye

Uyu mukobwa Keza iyo urebye ku rukuta rwe Instagram ubonaho indirimbo 'Nahawe ijambo' yanditswe na Niyo Bosco ayisubiramo mu ijwi ryiza. Asanzwe aba muri Canada ariko yabwiye inyaRwanda ko mu gihe icyo ari cyo cyose byaba bikunze nta kabuza yahita aza gusohoza umuhigo we ijisho rye akariha umuntu akunda.

Yagize ati "Rwose nahita nshaka ibyangombwa ngahita nza igihe icyo ari cyo cyose, kuko urebye umuntu wese ufite umutima wo gukunda icyo yiyemeje aragikora kuko urukundo ruritangirana, rurababarana n'ubababaye ntacyo atakora cyangwa se atakwitangira undi bibaye ari ibishoboka wafasha na benshi cyane. Icya mbere ni uko atari we wahisemo kuba kuriya. Njyewe mba ntekereza ku bantu bose bavukanye ubumuga butandukanye cyane cyane ku badafite ingingo ebyiri kandi njye nzujuje".

INKURU WASOMA: Urukundo nyarwo! Yakomewe amashyi nyuma yo kwemera gutanga ijisho rye akariha Niyo Bosco ku bw'urukundo amukunda

Irene Murindahabi umujyanama w'umuhanzi Niyo Bosco aganira na InyaRwanda mu magambo make yavuze ko nawe rwose ataramenya niba byashoboka ko umuntu utabona yahabwa ijisho, bigakunda, adusaba kumubariza inzobere mu by'amaso.

Mu gushaka kumenya koko niba bishoboka nka inyaRwanda twaganiriye n'abaganga batandukanye barimo Dr Charles Muhizi ukorera i Butare muri Salus na CHUB. Yagize ati ''Ntabwo ijisho waritanga ngo urihe undi ariko igishoboka hari igihe kano kantu gasa n'umukara hano ku mboni kitwa (Cornea) ariko ntabwo ari umukara ariko gasa n'umukara kubera imbere hijimye, hari igihe kaba karangiritse".

"Ubundi gakora nk'idirisha amashusho yose anyura hariya kugira ngo ajye imbere mu ndiba y'ijisho kugira ngo ahite akomeza mu bwonko kugira ngo umuntu abone neza kagomba kuba kagaragara neza".

Yakomeje agira ati "Ubundi iyo umuntu apfuye abantu bakajya kubaza imiryango niba bemerewe gutanga ibihimba by'umuntu, buri muganga afata igihimba bitewe n'icyo ashaka, impyiko, umutima n'ibindi na muganga w'amaso rero afata kariya kantu k'umukara (cornea), gashobora gukurwa ku muntu wapfuye ariko gufata ijisho ryose ukarikuraho ntabwo bibaho".

Yunzemo ati "Impyiko y'umuntu bashobora kuyifata bakayiha undi muntu ariko ku jisho ntabwo kariya kantu (cornea) nakubwiye wagakuramo umuntu akiri muzima yagira ibibazo, n'uwafata ijisho ryose ngo arikureho ntabwo bibaho aho ubuhanga bugeze ntabwo barafata ijisho ngo baritere ku wundi ariko kariya ga cornea ushobora kugafata ukagatera ku wundi ariko bisaba ko aba yapfuye. Ijisho rikorana n'umutsi waryo ntabwo warifata ngo uritandukanye n'umutsi waryo kuko uriciye, n'ijisho rirapfa".

Undi muganga w'inzobere mu buvuzi bw'amaso waganiriye na InyaRwanda.com ni Prof. Dr Saiba Semanyenzi - umwuga amazemo imyaka irenga 14 - wanayoboye ishami ryigisha ubuvuzi bw'amaso muri Kaminuza y'u Rwanda (Ophthalmology Department), kuri ubu akaba asigaye yikorera aho afite ivuriro rye bwite ryitwa 'Rapha Medical Clinic' rikorera mu mujyi wa Kigali.

Uyu muganga yavuze ko ufashe ijisho ukarikura ku muntu kugira ngo urihe undi, ari nk'urutsinga rw'amashanyaraza rudafite aho rucometse. Icyakora yatanze inkuru nziza ku buvuzi bw'amaso bwo mu myaka iri imbere. Ati: "Urabona ukase ijisho, ni nk'amashanyaraza akonekitinze n'ubwonko (Connecting), biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve (umutsi uhuza ijisho n'ubwonko) iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora".

"Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka. Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho 'device' (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n'ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n'iyo 'device' ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi".



Keza twaganiriye kuri WhatsApp


Keza uba muri Canada avuga ko gutanga ijisho bikunze bamwandikira kuri Instagram agahita aza

PROF. DR SAIBA YADUTANGARIJE INDWARA Z'AMASO ZIHANGAYIKISHIJE ISI


KANDA HANO UREBE 'SEKA' INDIRIMBO YA NIYO BOSCO


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GAHONGAYIRE AVUGA KO ASHAKA KUGURIRA IMODOKA NIYO BOSCO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104676/kariya-ga-cornea-ushobora-kugatera-ku-wundi-ariko-bisaba-ko-aba-yapfuye-menya-icyo-abagang-104676.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)