Karongi : Umusaza w'imyaka 63 arakekwaho kwica anize mushikiwe we w'imyaka 61 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Cyprien yari asanzwe afitanye amakimbirane na mushiki we ashingiye ku mitungo y'iwabo kuko uriya mukecuru w'imyaka 61 yari yaragarutse kuba iwabo.

Abaturanyi b'aba bantu bombi, bavuga ko uriya musaza asanzwe afite imyitwarire idahwitse ariko ko byabaye akarusho ubwo mushiki we yapfushaga umugabo we akagaruka kuba iwabo.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa ine z'ijoro (22:00) ubwo abaturage bazaga bagasanga uriya musaza yamaze kuniga uriya mushiki we ndetse akimuri hejuru anigamba avuza induru ko amuhitanye.

Inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi bw'ibanze, zahageze ahagana saa sita z'ijoro, zihita zijyana umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kirinda, naho uriya musaza ukekwaho kwica mushiki we ahita ajyanwa kuri Station ya RIB ya Birambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, avuga ko buriya bwicanyi bwabaye bavuye mu kabari.

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage kwirinda amakimbirane ndetse no mu gihe yabaye bakihutira kumenyesha inzego kugira ngo ziyakemure ataragera ku rwego nk'uru rwo kuba yabyara ubwicanyi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Karongi-Umusaza-w-imyaka-63-arakekwaho-kwica-anize-mushikiwe-we-w-imyaka-61

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)