Ibi biribwa babihawe kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza aho abagera kuri 334 biganjemo abatewe inda n’abatwite batarengeje imyaka 18 aribo bafashijwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi kanoze ( LWD : Learn Work Develop).
Mu byiciro bitanu birimo aba bana batewe inda imburagihe bataragira imyaka 18 byafashijwe harimo abana batwite bazitewe kuva ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda, abana babyaye imburagihe bibana n’abandi batandukanye barimo na ba masenge nka bamwe mu babakurikirana umunsi ku munsi.
Mu byo bahawe harimo matola, akawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari , indobo, amabase ndetse n’ibikoresho bakwifashisha ku benda kujya kubyara birimo inkweto, imyenda y’umwana, imyenda y’umubyeyi n’utundi dukoresho tubafasha ibi bikoresho byose bahawe bikaba bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) , Mwiseneza Jean Claude, watangije uyu mushinga, yavuze ko muri gahunda ya Masenge mba hafi bagiye basura abana bagasanga bafite ibibazo bitandukanye bagahitamo kubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu gusigasira umwana.
Ati “Hari abatwite bavuga bati njyewe nta wundi muntu undi hafi mfite uzanamperekeza no kwa muganga, bivuze ko nta gikoresho na kimwe afite ndetse nta n’ibyo kurya afite rero ubufasha twatanze twabutanze kubera ibyo bibazo bitandukanye abana bafite.”
Yavuze ko abana bari munsi y’imyaka 18 batwite ndetse n’ababyaye vuba babongereyeho ibikoresho byamufasha mu rugo mu kwita ku mwana we byatuma babasha nibura kubaho neza no kurinda umwana babyaye.
Mwiseneza yavuze ko gufasha aba bana mu kubyara neza no gukomeza kubitaho ari ukugira ngo bo gutakaza icyizere nyuma yo kubyara kuko abenshi bahita basubizwa mu ishuri kugira ngo bagere ku nzozi zabo neza, yavuze ko muri aya mezi atandatu Masenge mba hafi imaze abana 53 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 76 bari babaruwe.
Hari abaterwa inda imiryango ikabanena
Umwe mu bana bo mu Murenge wa Rukara wahawe ibikoresho yabwiye IGIHE ko ubwo yaterwaga inda abavandimwe be bahise bamwirukana akajya kwibana.
Yavuze ko ubuzima butamworoheye kuko arya ari uko yahingiye abaturanyi be anavuga ko kuva bashyiraho Masenge mba hafi yabonye uwo kuririra no kumubwira ibibazo bye.
Ati “Abavandimwe banjye tuvukana duhuje mama bahise banyirukana baranena njya kwibana mu yindi nzu dufite ku ruhande, ubu ndi umuhinzi mpingira abantu bakampa amafaranga akaba ariyo anyunga, nishimiye rero ubufasha nahawe n’uburyo bagiye kumfasha gusubira mu ishuri ni ibintu nkeneye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana kutitera icyizere nyuma yo guterwa inda imburagihe ahubwo bagashyira imbaraga mu gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo.
Yasabye ababyeyi bafasha ubuyobozi muri gahunda ya Masenge mba hafi kuba hafi y’abana mu kugabanya imibare y’abana baterwa inda no kubafasha kumenya abazibatera kugira ngo bakurikiranwe.
Ati “ Murabona ko iki kibazo cyo guterwa inda gikomeye niyo mpamvu dusaba ababyeyi babegereye ndetse na ba Masenge mba hafi ko badufasha kurwanya iki kibazo no kugikemura burundu.”
Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.