Uyu murambo wagaragaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021 mu Mudugudu wa Kibare mu Kagari ka Isangano mu Murenge wa Ndego, ukaba wabonywe n’abarobye bari bari kuroba muri icyo kiyaga cya Rwakibare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE uwo murambo batazi aho waturutse.
Ati “Ni umurambo wazanywe n’amazi y’umugezi wa Akagera umuyaga uwushyira mu kiyaga cya Rwakibare, si umuntu uturuka hano i Ndego, twayobewe aho aturuka kuko mu bigaragara amaze iminsi itanu mu mazi, isura ye yarangiritse cyane.”
Gitifu Karuranga yakomeje avuga ko umurambo w’uwo mugabo basanze uhambiriye amaboko mu mugongo ndetse baranamutemye ku kaguru bigaragare ko ari nk’abantu banabanje kumukubita.
Ati “Bamutemye ikirenge ku buryo cyendaga gucika, ikindi banamuhambirije umukoba mu mugongo ku buryo bigaragara ko babanje kumwirukankana bakamutema agatsinsino, wanareba ukuntu yari aziritse ugasanga bashobora kuba baramwishe bakamuta mu mazi.”
Gitifu Karuranga yakomeje avuga ko ubu RIB yamaze gutangira iperereza kugira ngo imenye aho uwo muntu aturuka n’abamwishe, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera ubu wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu.