Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 ubwo hasozwaga aya mahugurwa yo guteka. Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 20 ruturuka mu miryango ikennye kandi rwarangije amashuri yisumbuye, ariko rukabura amahirwe yo gukomeza kaminuza.
Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro, RTB (Rwanda Technical and Vocational and Training Board) gifatanyije na Silent Hill Hotel.
Bamwe mu banyeshuri bahawe aya mahugurwa yo guteka mu buryo bw’umwuga, bavuze ko bagiye kwihangira umurimo aho batuye ngo kuko ibyo bigishijwe bishobora kubahindurira ubuzima.
Tuyishime Louise uturuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi we, yavuze ko mu byo yize mu guteka harimo byinshi bizamufasha kwihangira umurimo aho atuye.
Yagize ati "Nize ibijyanye no gukora amandazi, imigati, Cake n’ibindi bintu abantu bafatisha icyo kunywa, iwacu aho ntuye rero mbona bitahakorerwa ku bwinshi, ngiye gushaka uko mbihakorera ku buryo bizajya binyinjiriza amafaranga abaturage nabo mbagezeho ibyo bakeneye."
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye uru rubyiruko kwihangira umurimo aho batuye mbere yo gutekereza gukorera abandi.
Ati "Turabasaba gushyira mu bikorwa ibyo mwize, mwibuke ko muzacuruza serivisi mwite ku babagana neza, Leta yahisemo kubigisha kugira ngo muhindure ubuzima bwanyu mutere imbere kandi munateze imbere imiryango yanyu, icyo nicyo tubitezeho."
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Umukunzi Paul, yasabye abanyeshuri basoje amahugurwa kuba ba ambasaderi w’imyunga n’ubimenyingiro bagakora neza ibyo bize.
Yagize ati "Burya iyo wize umwuga uba witeganyirije ejo hazaza hawe heza, turabashishikariza kugenda bakishyira hamwe ntibaryamishe ibyo bize ahubwo bakiteza imbere, hari benshi bakeneye ko babakorera ariko turabasaba no gutekereza uburyo nabo bahanga akazi bagatanga akazi no ku bandi."
Impamyabumenyi z’uru rubyiruko ziri gitegurwa, bakazazibona mu minsi ya vuba kuko ikigo gishinzwe kuzitanga kirimo kuzitunganya.