Kigali: Polisi yerekanye abahimba impushya zo gutwara ibinyabiziga -

webrwanda
0

Bose hamwe cyo kimwe n’ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y’u Rwanda, berekaniwe kuri Station ya Polisi i Remera hamwe n’impushya mpimbano eshatu.

Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu buryo bwa burundu, mugenzi we yamurangiye umuntu warumubonera atiriwe yongera kujya gukora ikizamini.

Ati “Uwo muntu namuhaye ibihumbi 550 Frw, ampa impimbano ntabizi yo ku rwego rwa mbere (Categorie A).”

Ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakoze yabitewe n’inzara ndetse ko abyicuza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo guca mu nzira zemewe n’amategeko, bakirinda kwifuza gutunga ibyo batavunikiye.

Ati “Iyo ugiye mu muhanda, utazi amategeko y’umuhanda no gutwara ikinyabiziga, uhasiga ubuzima cyangwa ukagonga abandi bakahasiga ubuzima. Abantu bashaka guca iy’ibusamo, ni abazi ko ibintu byoroshye [...] ababeshya abaturage bakabiba amafaranga, bagomba kumenya ko nta kintu cyoroshye.”

CP Kabera yavuze ko aberekanywe bafashwe ku bufatanye n’abaturage ndetse ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi no mu gushaka abandi bagira uruhare muri ibi bikorwa.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uhamijwe n’urukiko kwiyitirira urwego rw’umwuga rwemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarengeje amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw, ariko atarenga miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Hateganywa kandi ko uhamijwe n’urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu icyenda barimo abakurikiranyweho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga n’abasabye abazihimba kuzibakorera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)