Kimisagara : Abantu 41 baguwe gitumo basengera mu rugo, umwe ati 'turi kwita ku iherezo ryacu dusenga' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage 41 bafashwe ahagana saa yine za mu gitondo mu nzu y'uwitwa Liberite, barimo abagore 38 n'abagabo 3 bose baturuka mu madini n'amatorero atandukanye.

Uwitwa Sibomana Eric yemera ko ibyo barimo ari amakosa ariko ko kuri we iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

Yagize ati 'Iri tsinda ni iry'abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo.'

Liberite aremera amakosa asanzwe akora yo guhuriza hamwe abantu bagasenga kandi binyuranye n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aranemera ko kuva mu mwaka wa 2018 yashinze itorero ryitwa isoko y'umugisha, iri torero rikaba ridafite ibyangombwa mu buyobozi bw'Igihugu.

Yagize ati 'Twarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi koko ahantu badufatiye mu nzu nkodesha ni hatoya ntabwo harimo umwanya uhagije ku buryo abantu 41 bajyamo bagahana intera isabwa. Ubundi twabaga turi abantu nka batatu kugeza ku munani ariko kuri iyi nshuro twakoze amakosa tuba benshi cyane.'

Nk'uko Liberite abyivugira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles yavuze ko atari ubwa mbere Liberite abujijwe gukoresha amateraniro mu buryo bunyuranye n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati 'Iyi nshuro yafashwe ni iya kabiri, mu minsi ishize yarafashwe arihanangirizwa anandika urwandiko avuga ko atazongera none yongeye. Ibi tubibona nko kwigomeka ku buyobozi bityo tukaba dusaba inzego zibishinzwe ku mukurikirana by'umwihariko mu mategeko.'

Havuguziga yakomeje avuga ko mu Murenge wa Kimisaga hakunze kugaraga abantu bahurira ahantu hatandukanye hatemewe bagakora amasengesho. Yavuze ko ubuyobozi bw'Umurenge ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego z'imidugudu n'utugari bashyizeho amarondo ahoraho agamije kugenzura bene abo bantu kugira ngo bahagarikwe.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko ntawe Leta ibuza gusenga ariko bajye mu nsengero zujuje ibyangombwa bijyanye n'ibihe turimo byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati 'Twagiye tubivuga kandi dukunda kubigarukaho ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa babandi bavuga ko bagiye mu butayu kwibabaza, ntabwo byemewe. Insengero zirahari zemerewe gukora zujuje ibyangombwa, abantu turabasaba kujya muri izo nsengero zemewe. Twatanze ubutumwa ko mu gihe twegera ibihe bya Pasika abantu bakwiye kumva neza inshingano zabo.'

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu uko ari 41 bagomba kwipimisha kugira ngo harebwe ko batanduye COVID-19 nibarangiza bishyure amande yateganyijwe. Ni mu gihe nyiri urugo ariwe Liberite agomba kugezwa mu bugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw'amategeko kuko atari ubwa mbere yari abikoze kuko bisa nk'aho yigometse ku buyobozi.

CP Kabera yanavuze ko abantu batagomba kwita cyane ku bihano bahabwa cyane cyane amande y'amafaranga ko ahubwo ikiguzi cya mbere ari ubuzima bwabo bagomba kureba kuko aribwo shingiro ry'ejo hazaza habo n'Igihugu muri rusange.

JPEG - 45.6 ko
CP John Bosco Kabera
JPEG - 56.7 ko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles
JPEG - 40.3 ko
Liberite wari wahurije hamwe aba bantu

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kimisagara-Abantu-41-baguwe-gitumo-basengera-mu-rugo-umwe-ati-turi-kwita-ku-iherezo-ryacu-dusenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)