Kirehe: Polisi yafashe umugabo ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga abizeza kubaha umuriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage , polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga , yafashe Rusingiza Straton w'imyaka 32, ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga ababwira ko azabaha umuriro w'amashanyarazi.

Rusingiza Straton yafashwe tariki ya 05 Mata afatirwa  mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nyakabungo mu Mudugu wa Rushenyi, yafashwe amaze kwambura abaturage  umunani buri umwe yamwakaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubusanzwe  Rusingiza asanzwe atuye mu Murenge wa Nyarubuye nawo wo mu Karere ka Kirehe ariko abaturage bamushinja kubambura ni abo mu Murenge wa Mpanga. Aba ni nabo bafashije Polisi gutuma Rusingiza afatwa.

CIP Twizeyimana yagize ati' Tariki ya 03 Mata 2021 Rusingiza yagiye anyura mu baturage  akababwira ko azabaha umuriro w'amashanyarazi ariko buri muntu agomba kubanza kumuha amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10. Abaturage 8 nibo bari bamaze  kuyamuha nyuma bahise bamenya ko nta bushobozi afite bwo kubaha umuriro w'amashanyarazi  bahita babimenyesha Polisi. Tariki 05 Mata bamwe mu baturage yashutse baramuhamagaye ava aho atuye mu Murenge wa Nyarubuye aza muri Mpanga ngo bavugane, ahageze nibwo Polisi yamufashe.'

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bari bizeye ibyo Rusingiza yabizezaga kuko bari basanzwe bamubona akora ibiraka mu kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro mu gihugu(REG) muri uwo murenge wa Mpanga ariko iki kigo kivuga ko atari umukozi wacyo ndetse ibyo yakoze ntabwo cyari cyabimutumye yabikoze ku giti cye.

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yahereye akangurira abaturage kuba maso bakirinda kujya bizera abantu babonye bose kuko abambuzi bashukana babaye benshi.

Ati'Turashimira bariya baturage bihutiye gutanga amakuru hakiri kare uriya mugabo ntakomeze kwambura abaturage kandi ni nabo badufashije kumufata. Ariko abaturage tubakangurira kuba maso kuko muri iki gihe hadutse abambuzi bashukana mu buryo butandukanye, uriya yashukaga abantu ko azabaha umuriro ate ko nawe nta bushobozi abifitiye ko bikorwa n'ikigo cy'Igihugu kibishinzwe, iyo bakigana ko cyari kubafasha.'

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Rusingiza amaze gufatwa habonetse abandi bantu bamurega kubahemukira mu buryo butandukanye nko kubambura baramukopye inzoga n'ubundi buhemu butandukanye.

Rusingiza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mpanga kugira ngo hakorwe iperereza.

ITEGEKO RITEGANYA IKI?

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).



Source : https://impanuro.rw/2021/04/09/kirehe-polisi-yafashe-umugabo-ucyekwaho-kwambura-abaturage-amafaranga-abizeza-kubaha-umuriro-wamashanyarazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)