Mu myambaro isa nk’iya gisirikare, bitwaje imbunda ku ntugu n’utundi dukoresho, aba bahungu ba Rusesabagina, nk’uko yakunze kubita mu biganiro yagiranye na Faustin Twagiramungu mu 2018, baruhukiye mu gasanteri gato k’ubucuruzi kari ahitwa i Nyabimata ya Nyaruguru, babwira abaturage ko ikibagenza ari “Uguhindura Leta ya FPR, mwe mube abahamya b’ibyo dushaka”.
Muri iryo joro, izo nyeshyamba zari hagati ya 50 na 80, zasanze abaturage bari kureba umupira, zikuramo umusore witwa Habarurema Joseph zimusaba kujya kuberaka aho urugo rwa Gitifu wa Nyabimata ruherereye.
Bitewe n’uko icyo gitero cyari cyitwaje imbunda, Habarurema nta mahitamo menshi yari afite uretse kujya imbere agakora ibyo bamutegetse byose, bitaba ibyo bakamurasa.
Mu nzira ariko impungenge zari zose, kuko Habarurema yakomeje kwibaza ikigenza izo nyeshyamba, gitumye bajya guhiga gitifu mu ijoro kandi bitwaje intwaro, bakaza bafite amahane atamenyerewe ku Ngabo z’u Rwanda, kandi ubona n’imyitwarire yabo ari imwe igayitse ya gishumba.
Amaherezo yaje gufata icyemezo, yiyemeza kutageza icyo gitero kwa gitifu kuko yari yamaze gusobanukirwa ko ikizanye abo bagabo atari inkuru nziza, ahitamo kubahakanira ababwira ko atazi aho urugo rwa gitifu ruherereye.
Mu gihe yari amaze kubabwira ko “Atazi aho gitifu atuye”, abo bagizi ba nabi bararakaye cyane bahita banamurasa arapfa, aba umuntu wa mbere wari uguye muri icyo gitero cyahitanye abantu babiri.
Gitifu mu menyo ya Rubamba
Amaherezo izi nyeshyamba zaje kugera ku rugo rwa gitifu Nsengiyumva Vincent, zibanza kurugota impande zose kandi ubwo amasasu aregeye mu mbunda.
Nta rusaku bazanye kuko gitifu atamenye ikiri kujya mbere hanze y’urugo, kugeza ubwo bamaze kurugota neza maze umwe muri bo yegera urugi akomanga bisanzwe nk’undi mushyitsi wese.
Gitifu wari ubanye n’abaturage neza, yagize ngo ni abashyitsi bamugendereye nk’uko byari bisanzwe, ubwo anyarukira ku rugo agira ngo abafungurire, ariko akubitwa n’inkuba agikuraho rideaux, agasanga ni abagabo bafite imbunda, barakaye kandi bambaye imyenda ijya kumera nk’iya gisirikare.
Mu kiganiro yagiranye na Kivu Press Agency, Nsengiyumva yasobanuye uburyo ibyamubayeho byari biteye ubwoba.
Ati “Bari buzuye hano [imbere y’umuryango w’inzu] ari benshi, bose batunze imbunda hano, mbabonye rero, rideaux uko nari nyifashe sinabashije kuyisubizaho, nabaye nk’igiti kuko nabonye ko bindangiriyeho”.
Mu gihe yari akibaza ibyo ari abona imbere ye, abagoteye mu gikari bari bamaze kwitegura, umwe muri bo aboneza imbunda ye neza arekura urufaya rw’amasasu, rimwe rifata gitifu inyuma ku mutwe yikubita hasi.
Mu gihe amasasu yarekurwaga, ku rundi ruhande izindi nyeshyamba zari zadukiriye imodoka ya RAV4 yari iparitse hanze kwa gitifu, ziyishumikaho umuriro irashya irakongoka, ndetse umuriro unafata igice kimwe cy’inzu na cyo kirashya, usibye ko nyuma cyaje kuvugururwa ubu inzu ikaba imeze neza.
Umutabazi wabaye igitambo
Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu no kubona umwotsi mwinshi mu kirere, umuturage witwa Habimana yagiye kwa Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle, ajyanywe no kumugezaho akaga kari kugwirira umurenge wabo.
Munyaneza yahise ahaguruka bwangu ajya gutabara, agera kwa gitifu atazi ibiri kuba ubwo aba akubitanye n’inyeshyamba. Inyeshyamba zahise zimwaka telefoni ye, undi arayibaha. Zimusaba noneho kuva aho akagenda, undi arahindukira afata inzira.
Akireba inyuma mbere yo gutsimbura, inyeshyamba zahise zimurasa amasasu mu kuguru n’ukuboko kw’ibumoso yikubita hasi, ziramwegera zitangira kumukubita imigeri ziziko yamaze gushiramo umwuka.
Hagati aho, uku gutabara kwa Munyaneza kwabaye nk’ugutuma inyeshyamba zidakomeza gushyira imbaraga kuri gitifu gusa, ndetse zitangira guta umutwe kuko abantu bari batangiye no kuvuza induru.
Nsengiyumva yagize ati “Yari yaje kuntabara, ni nawe watumye nanjye mbaho kubera ko iyo ataza bari kundasa”.
Ku bw’amahirwe, aba bagabo bombi ntibapfiriye aho, ariko Munyaneza yaje kugwa mu bitaro bitewe n’ibikomere yari yagize kubera amasasu yarashwe.
Gitifu Nsengiyumva nawe yajyanywe kwa muganga, abagwa mu mutwe akurwamo amasasu, ariko hagira uduce tumwe tutari bubagwe bitewe n’imiterere y’ahantu twari mu mutwe, ku buryo twamusigiye ubumuga bwa pararize ku gice kimwe cy’umutwe we.
Yaragize ati “Hari igice babashije kubaga, ariko hari icyo batabashije kubaga bitewe n’imiterere yaho kuko hari za fragment (ibice by’amasasu) zasigaye mu mutwe zitaravamo, ariko ubu ni ukubibana nta kundi”.
Muri rusange, ibitero bya FLN byatewe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, byahitanye abantu icyenda, barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.
Rusesabagina wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.
Ikiganiro Gitifu Nsengiyumva Vincent yagiranye na Kivu Press Agency