Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Suwede .Nyuma yaho umutoza mukuru wa Kiyovu SC yari amaze iminsi abarizwa mu gihugu cya Suede aho umuryango we usanzwe ubarizwa biteganyijwe ko Karekezi Olivier azagera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2021.

Karekezi Olivier yari yavuye mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe aho yari yagiye kubera ko yari agiye kwita ku muryango we aho amakuru yavugaga ko uyu mutoza mukuru wa Kiyovu SC yari afite umwan urwaye ndetse wanashoboraga kubagwa.

Ibyo kugaruka kwa Olivier Karekezi bije nyuma yaho amakipe atandukanye harimo na Kiyovu SC arimo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y'u Rwanda izasubukurwa guhera ku itariki ya 1 Gicurasi kugeza kuya 28 Kamena 2021.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu SC idafite umutoza wayo mukuru imaze gukina imikino umwe wa gishuti wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Mata 2021, iyi kipe ikaba yatsinzwe na Police FC ibitego bine kuri bibiri, ni umukino watojwe wungirije Banamwana Camarade ndetse na Kalisa Francois.

Ikipe ya Kiyovu Sport Club yitegura imikino ya shampiyona iri mu itsinda hamwe na Rayon Sports, Gasogi United ndetse n'ikipe ya Rutsiro FC.

The post Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kuri-iki-cyumweru-umutoza-mukuru-wa-kiyovu-sc-kerekezi-olivier-aragera-mu-rwanda-avuye-muri-sweden/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)