Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangarije Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA. Yavuze ko aba bantu 18 bafatiwe mu bikorwa 22 bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe abandi bane bo batarafatwa.
CP John Bosco Kabera yagize ati 'byose bigizwe n'amagambo asesereza yumvikanamo ingengabiterezo ya Jenoside.'
CP John Bosco Kabera avuga ko abaturage bagomba kureka ibikorwa nk'ibi kuko uko bagomba 'kwitwara barakuzi bakwiye kureka ibyo bikorwa bisesereza.'
Yakomeje agira ati 'Turasaba Abanyarwanda gukurikirana gahunda z'igihugu zo kwibuka, bakirinda COVID-19 batekanye, bagakora imirimo yabo bakurikije uko ibihe byifashe.'
Yatangaje ko muri biriya bikorwa 22, mu Ntara y'Iburasirazuba hagaragara birindwi, mu Mujyi wa Kigali hakagaragaramo batanu, mu Ntara y'Amajyepfo hakaba haragaragayemo bitatu naho mu Ntara y'Iburengerazuba hakaba haragaragayemo bibiri.
Gusa ngo muri ibi bikorwa, nta byangiza imitungo y'abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi biragaragara nk'uko byakunze kuba mu myaka yatambutse.
Mu myaka yatambutse ubwo igihe cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi cyabaga cyegereje cyangwa kirimo, hakunze kugaragara ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside birimo n'ibigamije gutoneka abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, nko kubatemera amatungo, kwangiza imyaka yabo ndetse n'ibindi.
Hari kandi n'abagiriraga nabi abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, ku buryo hari n'abicwaga ndetse abandi bakabwirwa amagambo mabi yo kubatera ubwoba.
UKWEZI.RW