Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda kigaruka ku rw'agashinyaguro abatutsi bakorewe mu 1994 bakarohwa mu biyaga, bakicwa nabi cyane, bagahohoterwa, bakangizwa umubiri mu buryo bukomeye.
Kivuga kandi byimbitse ku mpfu nyinshi abantu bagiye bapfamo aho kwita ku mibare y'abatutsi bishwe mu 1994. Dady de Maximo yabwiye IGIHE ko yacyanditse kera, arakinoza neza agishyira hanze muri Mata uyu mwaka.
Avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uko akenshi iyo hari kuvugwa abishwe muri jenoside abantu bavuga imibare gusa ariko hakaba hari ibindi byinshi byagakwiye kuvugwa ariko bizinzikwa kenshi.
Ati 'Kenshi tugarukira ku mibare y'Abatutsi bishwe, hirengangijwe ko abo tubara bari abantu, bari bafite amazina, imishinga n'inzozi. Urupfu ni ijambo rusange, ariko se buri umwe yishwe ate? Buri murambo ku muhanda wabaga wakorewe irihe yicarubozo mbere yo kujugunywa? Imigezi n'ibiyaga ubu ntibyavuga kandi nabo ntibavuga, abariho ntitwavugira abapfuye, ariko se bicwaga bate? Baramutse bavuze ntitwababara, iki gitabo si iki mibare ahubwo ni icy'amajwi yazimijwe atavuze.'
Arakomeza ati 'Kandi ni igisobanura iyicarubozo n'urupfu aho rwatwaraga umuntu akarinda aborera ku muhanda n'ubutaka bukamira byose, imisozi ikanywa amaraso, umuntu akagenda burundu agahera atavuze n'intimba akayijyana, ntanashyingurwe muri make n'uko ahuhuwe akabijyana nta munyu umufunze amaso.'
Dady de Maximo avuga ko kandi kivuga ku bikorwa bitandukanye by'ihohoterwa byagiye bikorerwa Abatutsi muri jenoside n'ibindi biteye agahinda byinshi.
Ati 'Hari kandi ibikorwa by'iyicarubozo n'ihohoterwa yaba irikoresheje gutukwa, gukubitwa, intwaro za gakondo, kwamburwa agaciro, kwambikwa ubusa ku gasozi, gufata ku ngufi, kwica nabi aho umuntu Abahutu bicaga icyo gihe bamusigaga aruka amaraso atarahwera bakigendera akamara iminsi ahirita kuva 1959-1994. Imibiri itarashyinguwe n'iyicarubozo ryasize uburwayi n'ingaruka y'ibitazakira.'
Dady de Maximo yanditse paji 50 mu 2007 arahagarika muri Nyakanga 2019 aragisubukura ndetse mu bihe bya Guma mu rugo muri Werurwe 2020 agenda yongera paji agisoza neza ku wa 5 Ugushyingo 2020.
Ashimira ababyeyi batatu barimo umwanditsi Antoine Mugesera wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda wanditse umusozo w'igitabo , Dr Havugimana Emmanuel na Tatien Ndolimana-Miheto umwe mu bashinze ishyaka PL akanarokokera muri Mille Collines Hotel bamuganirije ku iyicarubozo barokotse mu 1963.
Avuga ko iyo aba basaza batamufasha atari kwandika amateka ayahereye mu mizi cyane ko mu kwandika iki gitabo yahereye ku mateka yo mu Bufundu kuko Mwogo na Rukarara ari imigezi yigeze kuzura imibiri yambuwe ubuzima y'Abatutsi mu 1963.
Ati 'Sinari kwandika ntahereye kera ngo menye aho nkomereza mvuga ibyo noneho nabonye.'
Iki gitabo kiboneka ku mbuga zitandukanye cyasohowe n' inzu y'ibitabo Classiques-Garnier yashinzwe 1833 mu Bufaransa.
Ugishaka wakanda hano
https://classiques-garnier.com/rwanda-un-deuil-impossible-effacement-et-traces-en.html?fbclid=IwAR2k-9kPAOXDIFx-z9l_J9by57nvUJYxlvcYfhDRGJg2Y_4kNqwOzo1Hzac cyangwa aha https://www.amazon.fr/dp/2406113795/ref=cm_sw_r_cp_api_glc_i_WP8WFG7ZSNFYTF3Q6C6T?fbclid=IwAR0TJuQg-oQtSW44ABfKlbnBHGZaMLqEWWI3vrb8q2vNFPCU17qCjR8ziKs