Usibye igikorwa cyo gufatana mu mugongo, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni imwe mu nkingi za mwamba ubumwe n'ubwiyunge bwegamiyeho.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugushyira imbaraga mu kuyirwanya no kurandura ingengabitekerezo yayo haharanirwa ko itazongera kuba ukundi. Kugira ngo ibi bigerweho ni ngombwa gushyira imbere Ubunyarwanda n'inyungu z'Abanyarwanda bose mbere yo kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere n'ibindi himikwa 'Ndi Umunyarwanda'.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'Ubumwe yiyemeje kubakira ku bumwe n'ubwiyunge mu kongera guhuza Abanyarwanda bari bamaze igihe kirekire muri Politiki y'amacakubiri n'ivangura , kuri ubu Abanyarwanda babanye neza mu mahoro, nta vangura n'amacakubiri. Igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge giheruka kigaragaza ko ubwiyunge bugeze 92.5%.
Intero y'Ubumwe n'ubwiyunge yakiriwe n'imiryango itandukanye. Mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge habayeho ubufatanye bw'inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere, abikorera n'Abanyarwanda muri rusange bafashe iya mbere mu kwihutisha uru rugendo.
Imiryango ishingiye ku myemerere yagize uruhare rukomeye mu kunga ubumwe bw'Abanyarwanda, urugero ni muri Paruwasi Umwamikazi w'Intumwa Nyamata yakoze ibikorwa by'isanamitima no gufasha abishe n'abiciwe kunga ubumwe.
Padiri mukuru wa Paruwasi Umwamikazi w'Intumwa, Nsengiyumva Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bakoze ibikorwa byo gutega amatwi abacitse ku icumu, kubomora ibikomere no kubahuza n'ababahemukiye.
Yagize ati 'Dukora ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge muri byo harimo gutega amatwi abafite ibikomere no kubyomora, tugaherekeza ababuze ababo kwibuka mbere ya Coronavirus.'
'Ibi tubiherekeresha isengesho no gutanga inyigisho zitanga ihumure, hari n'igikorwa cyatangiye mu 2016 cyo guhuza abakoze Jenoside n'abayikorewe hagakorwa urugendo rw'isanamitima urwicyekwe rukavaho.'
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byatanze umusaruro kuko hakozwe amatsinda ahuriwemo n'impande zombi yo kwiteza imbere ndetse hashyirwaho n'agasanduku ko gufasha abacitse ku icumu batishoboye.
'Ibi biganiro by'isanamitima byageze ku basaga 600 nyuma yo kubana neza twabakoreye amatsinda 13 bakoreramo ibikorwa byo kubateza imbere. Hashyizweho kandi agaseke twise 'Mwihoreze' kabereyeho gufasha uwarokotse wahuye n'ikibazo, hakozwe ibintu byinshi byiza.'
Usibye imiryango ishingiye ku myemerere n'imiryango itari iya Leta (sosiyete sivile ) nayo ntiyasigaye, kuko Umuryango w'Urubyiruko 'Rwanda We Want' ukora ibikorwa byinshi byo guhuza urubyiruko rwarokotse n'urukomoka ku bakoze Jenoside.
Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yabwiye IGIHE ko kuva mu 2018 bashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda', ituma barushaho kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibindi bibatandukanya.
Yagize ati 'Kuva mu 2018 twashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko 'Ndi Umunyarwanda', iki gikorwa gihuriza hamwe abarokotse n'abana bavutse nyuma ya Jenoside n'abavutse ku bayikoze bose bagahana ubuhamya.'
'Uru rubyiruko buri wese avuga icyo azi nta ngingimira hakaba gutanga ubuhamya no komorana ibikomere ndetse bakigishwa ibibahuza nk'Abanyarwanda bigatuma bashyira hamwe batishishanya.'
Iyi gahunda imaze gutanga umusaruro kuko imaze kunyuramo n'urubyiruko rusaga 1500 rukaba rwiganjemo urwiyumvisemo Ubunyarwanda no kurenga ibyo rwibwiraga ko birutanya.
Murenzi yakomeje agaragaza ko urubyiruko rubyumva ariko inyigisho ruhabwa zibangamirwa n'ingengabitekerezo yo ku ishyiga.
Ati 'Umwana ava aha yabyumvise ariko tugenda duhura n'imbogamizi z'ababyeyi bagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside, za nyigisho zose twamuhaye akazimukaramo bikadindiza urugendo rwe.'
Yakomeje avuga ko bafite intego yo kujya bigishiriza hamwe ababyeyi n'abana mu gukemura ikibazo cy'ingengabitekerezo yo ku ishyiga.
Ati 'Ubu dufite gahunda yo kuzajya twigisha abana bari kumwe n'ababyeyi kuko nibafatira amasomo hamwe, ntawe uzasubiza undi inyuma.'
Mu gukomeza gushyigikira no kurinda ibyagezweho, haharanirwa gukomeza ubumwe bw'Abanyarwanda, Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC) irashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwibuka biyubaka, birinda amacakubiri no gupfobya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yibukije abantu bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati 'Ndibutsa Abanyarwanda n'undi uwo ariwe wese uzi u Rwanda ko muri iki gihe cyo kwibuka yashishikarira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akirinda kandi akarwanya amagambo ahembera ingengabitekerezo, apfobya ndetse n'asesereza.'
'Kuko iyo ijambo rikoreshejwe neza rirarema ariko ryakoreshwa nabi rigasenya kandi rikagira ingaruka ku warisohoye. Birakwiye ko abantu bitwararika muri ibi bihe byo kwibuka.'
U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 27 mu bihe bikomeye birimo icyorezo cya COVID-19, ku buryo bisaba buri Munyarwanda wese kwibuka ariko anatanga umusanzu mu gukumira abapfobya Jenoside ariko yirinda n'iki cyorezo.