#Kwibuka27: John316 Vocal Band bakoze indirim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu 13 barimo abahanzi n'abanyempano ni bo bagize iri tsinda rishya mu muziki nyarwanda, 'John 316 Vocal band', abo ni Prince Nkunda, Nsengiyumva Richard, Nkomejeyezu Phoibe Martine, Irakoze Lydia, Bisabo chance, Hoziyana Peace, Ntigurirwa Danny (Danny Country), Musafiri Moise, Micomyiza Mpenzi, Rwibasira Sam, Murava Annette, Iradukunda Annah na Ishimwe Peace. Muri aba, abize ku Nyundo harimo; Hoziyana Peace, Ntigurirwa Danny, Sam Rwibasira n'abandi.

Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo yabo nshya I see the light', iri tsinda rifite umwihariko wo kuririmba 'Acapella', ryagize riti "Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, John316 Vocal Band yakoze indirimbo y'ihumure, I SEE THE LIGHT". Ni indirimbo basohoye iri kumwe n'amashusho yayo, ikaba yageze hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 1994 ubwo u Rwanda n'Isi yose batangiraga ibikorwa byo #Kwibuka27.

Peace Hoziyana umwe mu bagize iri tsinda akaba n'Umwanditsi waryo, mu kiganiro na InyaRwanda.com yagize ati "Ni indirimbo yo kwibuka twakoreye abanyarwanda dutanga ihumure, twabitekerejeho nk'itsinda ryose, nk'uko ubibona turi itsinda rinini ry'abantu 13 bose hamwe. Twaravuze turi ese nka team ihuriwemo n'abantu bangana gutya, ese kubera iki tutakora indirimbo yo gutanga ihumure nko muri iyi minsi yo kwibuka, indirimbo ihumuriza abanyarwanda, itanga icyizere,..."

"Turicara twemeza ko tugomba gukora indirimbo yo kwibuka, ni muri urwo rwego twagize icyo gitekerezo". Ku bijyanye n'ubutumwa yaha abanyarwanda nka Peace Hoziyana, yagize ati "Ubutumwa naha abanyarwanda ni ukubakomeza, ni ugutanga ihumure ku banyarwanda babuze ababo mu 1994 bakomere kandi imbere ni heza, turacyakomeye kandi tuzagera kure, ibyabaye ntabwo bizongera kubaho ukundi". 


Bamwe mu bagize itsinda John 316 Vocal band

REBA HANO INDIRIMBO 'I SEE THE LIGHT' YA JOHN 316 VOCAL BAND




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104625/john316-vocal-band-bakoze-indirimbo-yihumure-mu-kwibuka-no-guha-agaciro-abazize-jenoside-y-104625.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)