Kuri ubu benshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bari gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media). Ese ni uruhe ruhare rw'urubyiruko mu kurwanya abantu nk'abo?. Bamwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga baganiriye na inyaRwanda.com, biyamye abo bantu ndetse bagira n'icyo babivugaho.
David Bayingana ni umunyamakuru w'ikirangirire hano mu Rwanda watangiriye akazi ke k'itangazamakuru kuri Radio Salus. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza, akiri umunyeshuri muri kaminuza yafashaga cyane abandi banyamakuru bari batangiranye na Radio Salus bigaga itangazamakuru, we bamwiyambazaga nk'uwari umuhanga mu kuganira ibijyanye na ruhago mpuzamahanga ngo ajye abafasha mu busesenguzi.
Nyuma yaje kujya kuri Voice of Africa ahava yerekeza kuri Radio10 na Tv10 aho yamaze imyaka icyenda ari umunyamakuru muri iki gitangazamakuru mu gice cya siporo. Kuri ubu ni umwe mu bayobozi ba B&B FM UMWEZI. Uyu munyamakuru wagiranye ikiganiro kirambuye na InyaRwanda yasobanuye ibintu byinshi urubyiruko rwagakwiye gukuramo isomo aho yanamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha umunsi ku wundi.Â
Yagize ati ''Gupfobya biri gufata indi ntera kandi ni ibikorwa bimaze kugaragara ko bihari cyane kuri izo mbuga nkoranyambaga nk'uko wabivugaga kandi ni imbaraga ziri gukoreshwa cyane cyane abenshi urasanga babarizwa no hanze y'u Rwanda, abenshi batigeze banakandagira muri uru Rwanda ahubwo nabo bagezwaho amakuru n'abayipfobya cyangwa bagize uruhare cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi".
Yakomeje ati "Abenshi uraza no gusanga ahubwo ari n'abuzukuru babo bari no kubikora, ubwo turavuga abafite imyaka 25 na 30 bahagurukije icyo kintu. Ibi bintu ntabwo bigomba kugenda gutyo cyane cyane ko amakuru atari yo muyatsindisha ukuri mukavuga amakuru akwiye".
David Bayingana asanga urubyiruko rwagakwiye guhaguruka rukareka kwigira ba ntibindeba
Ati "Aho babisakaza babigeza namwe mukuba kabiri mwerekana ukuri kuko ukuri ni ukuri abantu burya mubatsindisha ukuri. Njyewe ikintu nsaba urubyiruko cyane urw'iki gihe harimo ikintu cya ntibindeba kirimo kubaranga cyane, ikintu gisa nk'aho ari ukubara iminsi ngo bikomereze ubuzima bwabo nyamara ikintu cy'ipfobya ni ikintu burya kizarwana n'ibihe bitandukanye (generation) nyinshi cyane zizakurikirana. Kugira ngo rero bazahangane nacyo n'igihe bamaze gusimbura ababyeyi babo ni uko bagomba kuba bafite ubumenyi cyane cyane ku marorerwa yabereye mu gihu cyabo".
Bayingana yunzemo ati "Nonese niba batabizi ubungubu ayo mateka azabungabungwa na nde? Kurwanya ipfobya bizakomezwa na ba nde? Kuko wibuke ko na bariya nabo ariko bagenda babyigisha abandi. Rero imbaraga ziradusaba gukuba kabiri, urubyiruko babyumve ntabwo ari umwanya wo guceceka, ntabwo ari umwanya wo kuvuga ngo bifite abo bireba, oya kuko iyo tugiye mu gikorwa nk'iki ntawe kiba kitareba, icyo kintu cya ntibindeba bakirenge bamenye y'uko ni u Rwanda rwabo rurabakeneye n'indi myaka yose ruracyabakeneye".
David Bayingana yakomeje agira ati "Nta gishobora kunesha ukuri kandi twe dufite ibimenyetso (Facts) kubarusha, cyangwa ukuri guhari n'ibimenyetso birahari byinshi cyane bibarusha". Ku bw'izo mpamvu, Bayingana asanga abanyarwanda bazi ukuri batari bakwiye gukangwa n'ikintu na kimwe cy'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo we yagereranyije n'ibibera mu mupira iyo ikipe imwe iba imaze kukwataka ukayihindukirana (Contra attack) ati "Dukwiye gukora Contra Attack zirakenewe rwose".
Aragira ati "Umuntu yandika ikintu adafiteho amakuru akenewe ariko noneho twe dufite amahirwe dufite amakuru. Urubyiruko nibagire umwanya bakurikirane, bamenye, nibikuremo ikintu cya ntibindeba, nibashaka gukurikirana neza bakamenya, babana n'abafite amakuru, hari ibimenyetso byinshi bihari, hari ibitabo byinshi bihari ndetse no gusura n'inzibutso hirya no hino mu gihugu bamenya byinshi. Naho ibintu byo kwirirwa abantu basa n'aho bategereza ngo aya matariki azavamo ngo bikomereze ibyabo ukagira ngo hari abantu bireba hari n'abandi bitareba, ibyo ntabwo bizashoboka ku rubyiruko niba rushaka iki gihugu".
Shaddy boo yavuze ko hari ibyo wibuka bidashobora kwibagirana n'abantu badashobora gusimburwa
Mbabazi Shadia [Shaddyboo] ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane akaba ari nawe nomero ya mbere mu bakurikirwa cyane hano mu Rwanda. Mu mvugo izimije ariko isobanura byinshi, mu kababaro abanyarwanda banyuzemo, muri ibihe by kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Shaddyboo yanyujije ubutumwa bwe ku rubuga rwa Twitter bwari buri mu rurimi rw'igifaransa bwahumurizaga abanyarwanda.
Yagize ati "Hari amarira atajya ashira, icyuho kitajya kizibwa, ibyo wibuka bidashoboka kwibagirana ndetse n'abantu batazigera basimburwa. Inseko iragaruka ariko ariyo guhisha uburibwe gusa''. Ni ubutumwa bwakurikiwe n'ibitekerezo bitandukanye ndetse bunakomeza buri umwe muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Patycope asanga abagoreka amateka y'u Rwanda bagakwiye kuza mu Rwanda bagafatanya n'Abanyarwanda kubaka igihugu
Rukundo Patrick abantu benshi bamenye ku izina rya Patycope, yamamaye cyane nk'impirimbanyi mu kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga. Akunda no kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga u musanzu we mu bihe bitandunye. Ni umwe mu bagize icyo bavuga ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.Â
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyaRwanda, yagize ati ''Ibyo aribyo byose umuntu ushaka kuturemamo amacakubiri avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya tugomba kumuha, ntabwo tugomba kumwumva kandi ni urugamba tugomba kurwana twese hamwe atari twe wenda ngo dukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, twese tugomba gufatikanya tukarutsinda".Â
"Kuba umuntu yajya ku mbuga nkoranyambaga akavuga ibyo ashaka, agashaka gupfobya, agashaka kugoreka amateka, amateka arahari turabizi uko byagenze biranditse hari aho biri, hari n'umurongo bibazwamo n'uwo binyuramo wakuramo amateka yose ukayamenya. Rero uwo muntu ntabwo tugomba kumwemerera tugomba kumurwanya twese twivuye inyuma kugira ngo twubake u Rwanda twifuza. Ntidushaka ko twazongera kubaho mu buzima nk'ubwo abakuru banyuzemo, twebwe turashaka kwiyubakira igihugu cyacu kandi twese turashoboye yaba urubyiruko cyane cyane ni twebwe bireba cyane''.
Patycope yakomeje asaba abo bantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakayobya, kutagoreka amateka ngo bahimbe. Yabasabye ko baza bagafatanya n'Abanyarwanda bakubaka u Rwanda rwifuzwa. Ati "Ni cyo tubashakaho, naho nibakomeza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nabo ubwabo barabizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri, rero imitima yabo nayo irabizi kuko ukuri kurazwi kandi kuri mu mitima yabo".Â
Ati "Iyo umuntu agiye gutangira kubeshya cyangwa se kuvuga ibintu nk'aho abizi kandi ntacyo abiziho n'iyo yaba abizi akabivuga arya indimi, yandika kugira ngo abamukurikira abone uko babivugaho cyangwa se yongere abamukurikira, gusa bamenye ko amateka ahari kandi twagize amateka mabi ariko nta n'ubwo dushobora guheranwa n'amateka kuko tugomba kubihindura".
Icyo twisabira ni uko batagomba kuza kuvuga gusa nibareke kubeshya, nibareke gupfobya, nibavugishe ukuri kuko hari abanyarwanda bahuye n'ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Twebwe twifuza kubaka u Rwanda rwiza rutabamo amacakubiri, rutabamo ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi byose biri mu maboko y'urubyiruko cyane ko aho hanze bari kuvugira atari naho tubakeneye".
Yasoje agenera abanyarwanda bose ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabwiye umukurikira wese ko yaza bagafatanya bagatwaza bagafashanya, ubabaye bakamuhumuriza. Ati "Ni ibihe tuba tugomba kwegera hamwe tugashyira hamwe kugira ngo dufashanye, dufatane mu mugongo, njyewe warokotse, wowe warokotse cyangwa se nawe ubizi nk'amateka cyangwa se nawe wabinyuzemo, twese dushyire hamwe dufashanye kugira ngo muri ibi bihe duhumurizanye. Twibuke kandi twiyubaka".
Aisa Cyiza yavuze ko ari byiza ko urubyiruko rushungura ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga
Undi twaganiriye nawe ni umunyamakuru Aisa Cyiza ukora kuri Royal Fm, Isango Tv na RTV mu kiganiro 'Ishya', akaba ari umwe mu bantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Aisa Cyiza nawe yunze mu rya bagenzi be twagarutseho haruguru, yiyama abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze ku mbuga nkoranyambaga aho bari kuyobereza abantu batandukanye bakagoreka amateka y'u Rwanda.
Aisa Cyiza mu butumwa bwe yanyujije ku InyaRwanda.com, yavuze ko abenshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashisha imbuga nkoranyambaga, bityo akaba ari byiza ko urubyiruko rushungura ibyo rubona ku mbuga kuko hari ibyinshi bigoreka amateka y'u Rwanda. Yanagize icyo yisabira inzego bireba by'umwihariko iz'uburezi, ati "Ni ukwigisha amateka nyayo mu mashuri ku buryo urubyiruko rukura ruyazi, rukabasha kugira imbaraga mu bumenyi zo guhangana n'abapfobya".