#Kwibuka27: Senderi na Kwacu Family basohoy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagaragara muri iyi ndirimbo n'abatarimo babarizwa mu muryango 'Kwacu Family' bari bakiri bato mu 1994; ubu barakuze bamwe basoje amashuri yisumbuye na Kaminuza, bashinze ingo, abandi barikorera, ubu bose ni imbaraga z'igihugu bakuriye mu biganza bya FPR Inkotanyi yabarokoye ikabasubiza ubuzima bakongera kubaho igihe byari byarangiye, ubu imihigo irakomeje kuko Inkotanyi zabakuye mu icaraburundi.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo arindwi y'ihumure Inkotanyi zabwiraga abo zageragaho zikabarokora ako kanya arimo 'Humura ntacyo mukibaye', 'Ntimugipfuye', 'Tuje kubatabara', 'Abandi bari he? 'Muhumure turi Inkotanyi', 'Tuje kubarokora', abafite ibikomere muhumure turabavura, 'Tuje kubabohora'.

Inkotanyi zaritanze zihara ubuzima zirokora benshi mu bacitse ku icumi n'aba barimo. Uru rubyiruko 'Kwacu Family' ruvuga ko rutazatatira igihango rufitanye na FPR Inkotanyi yabarokoye ikabasubiza kubaho. Uyu muryango 'Kwacu Family' ukomoka mu Murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Uburasirazuba.

Iyi ndirimbo 'Mwaritanze' yaririmbwemo na Kalisa Erneste uzwi nka Samasure muri filime, Nicole uzwi muri filime City Maid n'abandi. Iyi ndirimbo igamije gufasha Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushima Ingabo zari iza RPA Inkotanyi 'zaduhaye ubuzima'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MWARITANZE' SENDERI YAKORANYE NA IWACU FAMILY

Senderi avuga ko Ingabo zari iza RPA zoherejwe n'Imana 'ziduha ubuzima'. Ati 'Zoherejwe n'Imana zirokora abantu igihe bari mu ya rubamba, bari kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku munota wa nyuma ukabona zikugezeho.'

Senderi yabwiye INYARWANDA ko yari asanzwe aririmba indirimbo zo kwibuka zivuga ku guhumuriza abarokotse Jenoside no kuririmba atanga icyizere, ariko ko kuri iyi nshuro ya 27 yahisemo kuririmba kwibuka ashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri Jenoside mu 1994.

Ati 'Uyu ni umurongo mushya nihaye mfatanyije n'urubyiruko 'Kwacu Famil' n'abandi mu bindi bice by'Igihugu kugira ngo twibuke dushimira Inkotanyi ariko binyuze mu rubyiruko rwinshi nzaba nkorana narwo n'ahandi mu tundi turere.'

Akomeza ati 'Ndashimira urubyiruko dukorana kenshi tubika amateka yo kwibuka no gushimira Inkotanyi zaturokoye.'

Uyu muhanzi kandi yasabye urubyiruko kurinda ibimaze kugerwaho na Leta y'Ubumwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, barwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bari ku Isi yose. Ati 'Ntihazagire usenya ibyo twagezeho ubirebera (Urubyiruko). Amahirwe Igihugu cyaduhaye ntawayatwambura.'

Senderi ari mu bahanzi bo mu Rwanda bafite indirimbo z'amajwi n'amashusho nyinshi zifasha Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Afite indirimbo yagiye ahimbira uturere, abantu ku giti cyabo, iz'ibigo by'ubucuruzi n'iza rusange zivuga ahantu hose mu gihugu. Afite indirimbo nka 'Guhanga si uguhaga', 'Twigirire icyizere', 'Nyarubuye Iwacu', 'Amateka yacu', 'Humura nturi wenyine' n'izindi. Indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu 2000 akimara kuba Inkeragutabara.

Senderi yatangiye gukora indirimbo zo Kwibuka no gushima Inkotanyi

Senderi yahuje imbaraga n'umuryango 'Kwacu Family' ubarizwamo abarimo Samusure, Nicole n'abandi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MWARITANZE' SENDERI YAKORANYE NA IWACU FAMILY




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104616/kwibuka27-senderi-na-kwacu-family-basohoye-indirimbo-yo-kwibuka-ishimira-fpr-inkotanyi-yar-104616.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)