Ku wa 31 Werurwe 2021 nibwo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Byaruyumba mu Mudugudu wa Taba havuzwe inkuru y’umusore wasambanyije umwana w’imyaka irindwi, yarangiza akamutera igisongo akamuta mu musarane.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ubwo uyu musore yari amaze gusambanya uwo mwana, yamuteye igisongo mu ijosi kigahingukiranya hafi ku gitsina. Bikimara kuba, ngo yahise amujugunya mu musarane atarashiramo umwuka aracika.
Umubyeyi w’uyu mwana ngo nyuma yagiye mu musarane, yumva harimo umuntu uri kugongera, ahamagaza abaturanyi, bakuramo wa mwana atarashiramo umwuka bamwihutana kwa muganga gusa aza gupfa ataragera ku bitaro bya CHUK aho yari yoherejwe.
Kwizera we yahise acika, ariko abaturage bamukekaga batangira kumushakisha bafatanyije n’inzego z’umutekano RIB iza kumuta muri yombi imufungira kuri Station yayo ya Cyumba.
Hari andi makuru IGIHE yabonye ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, uyu musore yasohotse aho yari afungiye agiye ku bwiherero, ageze hanze yiruka aceremba umupolisi wari umuherekeje undi aramurasa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko koko uyu musore yarashwe.
Ati “Yari hamwe n’abandi baherekejwe mu bwiherero, acunga umupolisi ku jijsho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana”.
Murangira yasabye abantu kwirinda ikintu cyose gishobora kubagusha mu cyaha, by’umwihariko gusambanya abana, anavuga ko umuntu wese utawe muri yombi aba akwiriye kwirinda kuba yatoroka kuko nabyo ubwabyo aba ari icyaha kigeretse ku bindi.